Abarenga ibihumbi 30 bamaze guhabwa Imidali n’Impeta by’Ishimwe mu Rwanda

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko abamaze guhabwa imidali n’impeta by’ishimwe mu Rwanda barenga ibihumbi 30, bagiye bayihabwa mu bihe bitandukanye.

Ni bimwe mubyo urwo rwego rwatangarije mu nama yo kwitegura kwizihiza Intwari z’Igihugu, yabaye kuri uyu wa 29 Ukuboza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Deo Nkusi, avuga ko Impeta y’Ishimwe ari ikimenyetso gihabwa Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uwo ari we wese, kigatangwa n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku muntu wakoze ibikorwa byiza kandi by’ingirakamaro.

Yagize ati “Abantu bayihawe ni benshi ariko cyane cyane abahawe Imidali benshi ni abahawe, ‘Uruti’, ukaba ari umudari wo kubohora igihugu, ‘Umurinzi’, umudari wo guhagarika Jenoside.

Aba bose bagera mu bihumbi 30, bayihawe hagati ya 2006, 2007 na 2010. Ni mu gihe abansi bayihawe muri 2017, bahawe umudari witwa ‘Igihango’, bakaba bari abanyamahanga icyenda.

‘Igihango’, gihabwa Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga batsuye umubano w’u Rwanda no kurumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.”

Ubuyobozi bwa CHENO, bwagaragaje ko isanganyamatsiko y’uyu mwaka, yibutsa Abanayarwanda gukomeza gushyira imbere ubumwe, ubwitange, umurimo unoze no gukunda Igihugu.

Ikindi kandi bavuze ko ubutwari n’ubumwe ari byo byubatse u Rwanda kandi bizakomeza kuruteza imbere.
Kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32 bizarangwa n’ibikorwa birimo imikino, ibiganiro bizatambuka kuri radiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Hazabamo kandi n’imikino y’amaboko ndetse n’amaguru izakinwa mu marushanwa ya ‘Ubutwari Tournament’.

Bikazatangira guhera tariki 4 Mutarama 2026, bisozwe n’iIgitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizaba ku wa 31/01/2026.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Nicolas Rwaka, avuga ko ari ngombwa ko Intwari z’Igihugu zihora zizihizwa.

Yagize ati “Impamvu twizihiza Intwari z’Igihugu, ni uko ari Intwari zahanzwe u Rwanda kuva rwabaho kugeza uyu munsi, tukanemera y’uko ruzakomeza kugirwa n’Intwari zarwo, nta na rimwe Igihugu kizabaho kidafite Intwari. Ariko tukamenya ko ari no kuzirikana abana b’u Rwanda, barwitangiye mu bihe bitandukanye kuva rwabaho kugeza uyu munsi.”

CHENO ivuga ko Ubutwari ari umurage, atari ibintu umuntu ashakisha cyangwa amasomo yigwa mu bitabo, ahubwo ari umurage w’Abanyarwanda, bahawe n’abakurambere babo kandi bagomba gusigasira bakawukomeza, bakazanawusigira abakiri bato.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka