Abarangije Kaminuza y’ubuzima i Butaro basanganijwe ibibazo by’isi irwaye
Minisitiri w’intebe Dr. Dr Justin Nsengiyumva yabwiye abanyeshuri barangije mu ishuri mpuzamahanga ry’ubuvuzi rya Butaro, University of Global Health Equity ko basanze isi ifite ibibazo by’uburwayi, bakaba bagomba guhangana na byo.
Mu birori byo kubakira mu muryango wabarangije Kaminuza(Graduation) wabereye ku cyicaro cy’ishuro i Butaro mu karere ka Burera, Minisitiri Nsengiyumva yagize ati "Banyeshuri barangije, murinjira mu isoko ry’umurimo mu gihe sisitemu z’ubuzima zihanganye n’igitutu gikomeje kwiyongera, mu Rwanda no ku isi hose. Indwara nshya, ibura ry’abakozi b’inzobere, n’ibibazo by’imari si amagambo gusa, bisaba ibisubizo bifatika."
Minisitiri w’Intebe witabiriye ibi birori ari intumwa ya Perezida wa Repubulika, yabagiriye inama ivuga ko guhangana neza n’ibi bibazo bisaba ibirenze ubumenyi bwo kuvura.
Avuga ko bisaba gusobanukirwa politiki, imiyoborere, ikoreshwa ry’amakuru n’ishyirwa mu bikorwa, kimwe n’ubushobozi bwo guhindura imigambi ikaba ibisubizo bifatika.
Icyiza ariko ngo nuko, amahugurwa aba banyeshuri bahawe yabateguye neza izi nshingano, bakaba batagomba gukorera nk’abanyamwuga gusa, ahubwo nk’abayobozi bateza imbere ibigo bakorera, bateza imbere ireme rya serivisi, kandi bagafasha gufata ibyemezo bifite ishingiro mu rwego rw’ubuzima.
Aha kandi, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko iterambere rya Afurika rizashingira kuri sisitemu zikomeye kandi zihamye, zishingiye ku bakozi bafite ubumenyi kandi babazwa inshingano.
Yagize ati "Ni yo mpamvu u Rwanda, rufatanyije n’abafatanyabikorwa barwo, ruri gushora imari mu kwagura uburezi mu by’ubuvuzi ku nzego zose, kandi rukomeje kwiyemeza guteza imbere ubushobozi bw’abantu binyuze mu bigo by’icyitegererezo nka University of Global Health Equity."
Abarangije i Butaro, baturutse mu bihugu birindwi bya Afurika harimo n’u Rwanda rwabakiriye, ndetse no mu kindi gihugu cyimwe cy’i Burayi.
Minisitiri w"intebe yababwiye ko bisanga rwose mu Rwanda, ariko anababwira ko bafite inshingano zikomeye zo guteza imbere iwabo.
Yagize ati "ndabashishikariza gukorana umwuga kinyamwuga, mwitwararike, kandi mugire umutima wo gukorera inyungu rusange. Mwitegure kuyobora, guhinduka uko ibihe bisaba, no gukorana n’abandi mu ngeri zitandukanye."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|