Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya serivisi z’imari

Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari, mu gihe 9% bagizweho ingaruka n’ubujura bwakoreshejwe muri izo serivisi.

Ibi byatumye abangana na 55% bahindura ijambo banga rya konti zabo (Password) kubera ubutekamutwe.

Ni bimwe mu bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga amakuru y’inguzanyo n’isesengura ry’imari, (TransUnion Rwanda), bwakozwe muri uyu mwaka (2026), hagamijwe kumenya uko abakiliya babona kandi bakoresha serivisi z’imari, uko bafata inguzanyo, ndetse n’icyizere bafitiye ikoranabuhanga n’umutekano w’amakuru yabo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Consumer Pulse Survey Q1’, byashizwe ahagaragara kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026.

Umuyobozi wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, avuga ko nubwo habayeho izamuka ry’uburiganya mu ikoreshwa rya serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko hari intambwe igenda iterwa mu gukumira abashobora kwamburwa.

Ati “Ikigaragara ni uko hari intabwe yatewe mu buryo bwo gukumira uburiganya bukorerwa ku bijyanye na serivisi z’imari hagendewe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Imibare igaragaza ko hariho igabanuka rishimangira cyane ibyo Leta ikora mu gufasha abatanga serivisi z’imari, no kugera kuri serivisi z’imari hashingiwe ku mutekano. Binagaragaza ko hari icyo abatanga serivisi z’imari barimo barakora mu kurushaho kunoza sisiteme zabo zishinzwe gucunga ibibazo bishobora guturuka ku bushukanyi hifashishijwe serivisi z’imari.”

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko Abanyarwanda 76% bizera ko ubukungu bwabo buzazamuka mu mezi 12 ari imbere, mu gihe 16% bumva nta kizahinduka.

Muri ubu bushakashatsi bagaragaza ko ingo zigera kuri 50% ziteganya ko zitazashobora kwishyura inyemezabwishyu cyangwa inguzanyo mu buryo bwuzuye, mu gihe izingana na 38% amafaranga zinjije atiyiyongereye ugereranyije n’ayo zinjizaga umwaka ushize, naho 34% zagabanyije amafaranga zatakazaga mu bitari ngombwa ziyakoresha zishyura iby’ibanze nk’amazi, umuriro, inguzanyo, ibyo kurya n’ibindi.

Bunagaragaza ko Abanyarwanda 98% babona ko guhabwa inguzanyo ari ngombwa, ariko 42% ari bo bafite icyizere cyo kugurizwa byoroshye.

Mutabazi avuga ku mbogamizi zikiri mu kubona inguzanyo ziterwa n’inyungu zikiri hejuru, kandi abaturage bafite amikoro adahagije.

Ati “Twabonye kandi ko 56% by’abo twabajije bifuza gufata inguzanyo mu mabanki ndetse no mu bigo by’imari bitandukanye bikorera mu Rwanda, gusa tubona ko 42%, ari bo batekereza ko bafite ubushobozi bwo kuba bagera kuri serivisi zitangwa mu gihugu. Icyo bivuze ni uko hari imbaraga zigomba gukomeza gushyirwa mu gutuma serivisi z’imari zigera kuri benshi mu gihugu, ndetse zirushaho guhendukira abaturage kugira ngo babashe kuzigeraho.”

Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaje ko mu gihe cy’umwaka inguzanyo z’abantu ku giti cyabo zizakwa ku kigero cya 47%, mu gihe iz’abanyeshuri ziri ku kigero cya 28%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka