Abanyarwanda 326 babaga mu mashyamba ya Congo batahutse
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, nibwo u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 biyemeje gutaha, nyuma y’igihe baba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC).
Abakiriwe biganjemo abana, abagore n’abakuze, bari mu miryango 98 yambukiye ku mupaka munini wa La Corniche uri mu Karere ka Rubavu, aho bavanwa bajya gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi, bazamaramo igihe cy’ibyumweru bibiri mbere y’uko basubizwa mu buzima busanzwe.
Abatashye bishimiye kwakirwa neza kuko aho bari batuye bamaze igihe kinini baba mu buzima bubi bwiganjemo kwamburwa no kunyagwa ibyabo, abagore bagahohoterwa bakanafatwa ku ngufu n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro irimo uwa FDLR.
Umwe muri bo yagize ati “Ubuzima twari turimo ni bubi, ni ubwo guhohoterwa na FDRL, zikaza zigashimuta abantu, bakaguca amafaranga y’amamiliyoni udafite, bigasaba ko ugurisha iwawe cyangwa bakakwica. Wajyaga mu murima muri abagore babiri cyangwa uri umwe maze waba wunamye ngo urimo gukora ugashiduka bakugezeho, bakagufata bakakujyana mu ishyamba bakakubwira ngo urahitamo gupfa cyangwa kugufata ku ngufu, nawe wareba gupfa ugahitamo gufatwa ku ngufu.”
Mugenzi we ati “Hari igihe twabaga dushaka gutaha bakadutera ubwoba ngo urataha bakakwica bigatuma tugira ubwoba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungurije ushinzwe imibereho y’abaturage, Pacifique Ishimwe wabakiriye, yavuze ko bishimiye ko batashye kandi neza.
Yagize ati “Igihugu gifite ubushobozi bwo kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe, kugira ngo bakomezanye urugendo rw’iterambere kimwe n’abandi baturage, ariko natwe tugakomeza kubaba hafi kugira ngo atagira ikibazo cyangwa akifuza gusubira mu byo yahozemo kandi ntacyo yabuze mu gihugu.”
Igikorwa cyo kubacyura gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 24 Nyakanga 2025.
Kuva muri Mutarama 2025, abagera ku 4945 ni bo bamaze gutaha bavuye mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe guhera mu 2021 abarenga ibihumbi 11 aribo bamaze gutaha.
UNHCR igaragaza ko kugeza muri Kanama 2025, inkambi y’agateganyo ya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, yari icumbikiye Abanyarwanda 630 bari bategereje gutaha.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
KABISA BIRASHIMISHIJE BATOZWE GUKUNDA IGIHUGU