Ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ijambo bagejejweho na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, nyuma y’umuganda udasanzwe wo gusana no kugarura umwimerere w’ibishanga bya Kigali.
Muri uwo muganda, hatewe ibiti by’imbuto, mu gishanga cya Rugenge-Rwintare bikazafasha mu gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima.
Minisitiri w’Ibidukikije yasabye abaturiye ibishanga kwirinda kubyoherezamo amazi yanduye no kubimenamo imyanda.
Yagize ati "Twibuke ko kumena imyanda ikomeye mu gishanga cyangwa kucyoherezamo amazi y’imyanda ari kirazira mu zindi! Ubikoze tumucyahe."
Minisitiri Arakwiye, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kugira ngo nabyo bitange umwuka mwiza, maze n’ubuzima bw’abantu burusheho kuba bwiza.
U Rwanda rufite umushinga wo gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali, uzakorerwa ku buso bungana na hegitari zirenga 500.
Hazatunganywa ibishanga bya Gikondo, Rwampala, Rugenge-Rwintare, Nyabugogo na Kibumba, hagamijwe gufasha Kigali gukomeza kuba Umujyi w’icyitegereregezo, utekanye kandi ushobora kwakira ba mukerarugendo benshi.
Ikindi ni ukongera ubushobozi bw’Umujyi mu kubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure, kuko harimo gutunganywa imigezi n’ibidendezi by’amazi bishobora kwakira amazi menshi mu gihe avuye ku misozi itandukanye, bikazarangira bitarenze muri Mata 2026, bitwaye arenga miliyari 80Frw.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibidukikije nk’imwe mu ntego igihugu cyihaye, hamaze gukusanywa arenga miliyoni 300 z’amadorali.
Nyandungu Eco-Park ni kimwe mu bishanga byatunganyijwe, cyatangiye no gukorerwamo ubukerarugendo, kiri ku buso burenga hegitari 120. Uyu mwaka, Nyandungu yinjije arenga Miliyoni 200 Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|