Abanya Isiraheli bibukije ko amateka basangiye n’u Rwanda ashobora kugera n’ahandi

Abanya Isiraheli basanga nta gikozwe ngo kubiba urwango n’amacakubiri bigaragara hirya no hino ku Isi bihagarare, amateka ya Jenoside bahuriyeho n’u Rwanda, ashobora kugera aho ari ho hose ku isi.

Ni bimwe mu byatangajwe na Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, ubwo yari aherekeje itsinda ry’abahoze ari abasirikare mu ngabo za Isiraheli (IDF) rigizwe n’abantu 14, biganjemo abamugariye ku rugamba mu gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije guteza imbere gahunda yo gusangira ubumenyi no gukorana, hagamijwe gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Bakigera mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bashyira indabo ku mva ndetse banunamira imibiri y’abarenga ibihumbi 250 baharuhukiye.

Basuye ibice bitandukanye bigize urwo rwibutso aho bagendaga basobanurirwa uburyo Jenoside yateguwe kugeze ishyizwe mu bikorwa.

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko kuri iyi Isi nta kindi gihugu gishobora kumva neza ibibazo byabereye mu Rwanda kurusha Isiraheli.

Yagize ati “Nta kindi gihugu ku Isi cyakumva u Rwanda nkatwe, kubera ko iyo ugeze mu nzibutso za Jenoside, ubona ko ibyiciro umunani cyangwa icyenda by’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe, bihura neza n’uko iyakorewe Abayahudi yakozwemo. Uko abantu bambuwe agaciro, uko bafashwe nk’aho ntacyo bari cyo, uburyo utoranya icyiciro kimwe cy’abantu ukabafata nk’abari munsi y’abandi, byose birasa.”

Yongeyeho ati “Icy’ingenzi ku Rwanda na Isiraheli, ni uko ibyatubayeho bishobora kuba n’ahandi uyu munsi, kubera ko turacyabona ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabona urwango ku Bayahudi, n’ibindi byerekana ko aya mateka ntaho yagiye, ahubwo tugihanganye nayo. Twe nka Isiraheli namwe nk’u Rwanda, dufite umukoro wo kwibutsa umuryango mpuzamahanga ko aya atari amateka y’u Rwanda na Isiraheli gusa, ko ahubwo buri muntu ku Isi ashobora kugerwaho nayo igihe icyo ari cyo cyose.”

Biteganyijwe ko mu gihe bazamara mu Rwanda, iryo tsinda rizajya mu bikorwa bitandukanye birimo gukina imikino irimo uw’intoki (basketball), gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no kugira ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ihungabana n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka