Abaharanira iterambere ry’umuryango bafashe ingamba nshya

Inama yahuje Abadepite, abayobozi mu nzego za Leta na Sosiyete Sivile zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango, urubyiruko n’abandi bahuriye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku muryango utekanye n’uruhare urubyiruko rukwiye kugira bafashe ingamba nshya zizahura umuryango nyarwanda.

Ni ibiganiro byateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, bifite insanganyamatsiko igira iti ‘kungurana ibitekerezo hagati y’abato n’abakuru ku muryango utekanye kandi ushoboye, utegura abayobozi b’u Rwanda b’ejo hazaza’.

Dore imyanzuro yafatiwe muri iyi nama

Kubagize ihuriro FFRP biyemeje gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza mu guteza imbere ihame ry’uburinganire ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo hitawe cyane kugusesengura Politike n’amategeko agenga umuryango, kugira uruhare mu kubimenyekanisha mu baturage hagamijwe gukumira ibibazo bitera amakimbirane mu muryango.

Gushyiraho no guteza imbere ingamba zihamye zo gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango hakiri kare hifashshijwe ubujyanama ubuhuza bw’imiryango n’imikoranire y’inzego zibanze hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Gushyigikira gahunda zashyizweho zigamije gutoza abakiri bato indangagaciro zibafasha kwiyubaka no kubaka umuryango n’igihugu muri rusange.

Gushyiraho uburyo buhamye bwo gutegura abagiye gushinga ingo no guherekeza abamaze kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwo kubahiriza inshingano zabo baharanira iterambere ry’imiryango yabo.

Gushyiraho uburyo buhamye bwo kumenya imiryango ifite ibibazo ku rwego rw’umudugudu n’isibo no kuyiherekeza mu rugendo rwo kuva muri ibyo bibazo.

Guhuza ibikorwa no kongerera ubushobozi inshuti z’umuryango, Komite z’umuryango, Komite z’umugoroba w’umuryango, inama y’igihugu y’abagore, inama y’igihugu y’urubyiruko, urubyiruko rw’abakorerabushake, no kunoza imikoranire hagati yazo, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abagize umuryango mu mibereho myiza.

Kubaka ubushobozi bw’ababyeyi ngo barusheho kubahiriza inshingano zabo bareberera igihugu ab’ingirakamaro cyane cyane bita ku burere buboneye bakoresha neza gahunda za Leta yabegereje.

Gukomeza kwigisha abayobozi gukunda no kumva abo bayobora hagamijwe gukumira no gukemura ibibazo bibangamira umuryango no gukomeza gusigasira ibyakozwe mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka