Abadozi 193 bahawe impamyabushobozi bishimiye intambwe bateye

Ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, abadozi bagera ku 193 baturutse mu gihugu hose, bahawe impamyabushobozi binyuze muri gahunda ya ‘Recognition of Prior Learning (RPL)’, bishimira intambwe bateye mu mwuga wabo.

Bishimiye intambwe bateye
Bishimiye intambwe bateye

Ni igikorwa cyateguwe kugira ngo abantu bigiye umwuga mu buzima busanzwe, bahabwe agaciro nk’abandi bize mu mashuri yemewe.

Mukamurenzi Theopiste, ukorera ubudozi mu Karere ka Muhanga, ni umwe mu bahawe impamyabushobozi muri uyu muhango. Yahoze akora Leta, ariko nyuma y’imyaka myinshi yumva afite umuhamagaro mu mwuga w’ubudozi.

Ati “Nagiye mvuga nti ese ubwo umuntu yakora ibintu byo mu ngiro imyaka myinshi bikamubeshaho bitemewe n’amategeko? Ubu ndishimye kuko RPL yanyeretse ko n’ubumenyi mu mirimo y’amaboko bufite agaciro. Ndifuza gushinga kompanyi yanjye ikora ibintu neza kandi mu buryo bwemewe n’amategeko, ntacyo ngitinya.”

Mu bandi bahawe impamyabushobozi, hari Mukangango Delice, uzwi cyane ku izina rya Furaha, amaze imyaka 20 akora ubudozi. Yavuze ko iyi mpamyabumenyi ari intangiriro y’urugendo rushya rwo gukura mu mwuga.

Ati “Nishimiye cyane kuba nabonye iyi mpamyabumenyi. Ibi bizamfasha gukora ibirenzeho ntekereza gushinga ishuri ryigisha ubudozi, ndetse no gukorana n’abandi bacuruzi bo mu Rwanda no hanze yaho bakora ibintu bimwe. Ubu ndabona amahirwe menshi yo kubona amasoko yisumbuye.”

Daniel Nshimiyimana, Umuyobozi wa Rwanda Tailors Association (RTA), yavuze ko iyi gahunda ari inzira kuko ari iyo kugarura icyubahiro cy’ubumenyi bushingiye ku ngiro.

Ati “Mu myaka myinshi, twabonaga abantu bafite impano n’ubumenyi mu myuga ariko batitabwaho kuko nta mpamyabushobozi bafite. Gahunda ya Recognition of Prior Learning (RPL) iradufasha gukosora iyo nenge. Ubu umunyamwuga wese ashobora kugaragaza ubushobozi bwe mu buryo bweruye, kandi bigafasha mu guhanga imirimo myinshi.”

Buningwire Williams, umuvugizi wa PSF, yavuze ko izi ari imbaraga urwego rw’abikorera ruba rwungutse, kandi ari n’ubumenyi buba bukenewe ku gihugu bufasha mu iterambere.

Ati “Iyo abantu bahuguwe nk’uku, mu mwuga uwo ari wo wose, baba ari imbaraga nshya zinjiye mu bikorera. Ni ubumenyi bushya igihugu kiba kibonye, kandi buba bukenewe mu rwego rwo guteza imbere ubukungu. Aba bantu baba ari nk’amaraso mashya mu bucuruzi, azana udushya n’umurava mushya mu kazi.”

Kuri iyi nshuro abadozi bakoze isuzumabumenyi ni 193, bose bakaba baratsinze akaba aribo bahawe impamyabushobozi uyu munsi. Ku nshuro ya mbere hari hakoze abadozi 800 ariko hatsinze 763. Muri rusange abamaze guhabwa impamyabushobozi muri iyi gahunda mu byiciro 2 ni abadozi 956.

Igikorwa cyo gutanga izo mpamyabushobozi cyabereye ku cyicaro cy’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka