Abadepite basabye ko itegeko risobanura neza ushinzwe ubugenzuzi ku mutungo koranabuhanga

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yigaga ku mushinga w’itegeko ryerekeye ubucuruzi bw’Umutungo koranabuhanga, Depite Mukabalisa Germaine yifuje kumenya ushinzwe kugenzura ubu bucuruzi hagati ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), kuko yumva hashobora kuba guhurira ku nshingano.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2026, ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yagezaga uwo mushinga w’itegeko ku Badepite, kugira ngo bawutangeho ibitekerezo ndetse banawemeze.

Depite Mukabalisa yabajije niba nta kugongana kuzabaho hagati y’Isoko ry’Imari n’Imigabane nk’urwego ngenzuramikorere rw’ubu bucuruzi na BNR, kubera ko iyi Banki ari yo isanzwe igenzura ikijyanye n’ifaranga cyose.

Yagize ati “Iyo urebye ubona ko inshingano zari zisanzwe ari iza BNR zigiyemo CMA, nkabona noneho bizabangamira kugenzura uru rwego. Urugero mu gace ka kabiri ahavuga ngo ku bufatanye n’Urwego ngenzuramikorere, Banki Nkuru igenzura inkurikizi z’ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga bugira ku ifaranga no kutajegajega k’urwego rw’imari. Iyi ni inshingano ikomeye BNR yagombye gukora yisanzuye idafatanyije na CMA, nibaza rero uko BNR izagenzura CMA nk’Urwego ngenzuramikorere rw’ubu bucuruzi koranabuhanga, kuko inshingano turazivanze. Indi mpungenge mfite ni ku bijyanye n’imyishyurire”.

Mu kumusubiza, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Depite Munyangeyo Théogène, yavuze ko izi nzego zombi zuzuzanya kuko zigomba gusangira amakuru.

Ati “Iby’ubu bucuruzi bw’umutungo w’ikoranabuhanga ntabwo bizajya bikurikiranwa na BNR, gusa hano twumve ko ari mu rwego rwo gusangira amakuru. Ubu bucuruzi buzaba ari urwego rwihariye ariko rucungwa na CMA, icyo gihe BNR ibizamo mu gukoresha amakuru ihabwa na CMA, mu kuzuza inshingano yayo nyamukuru yo kureba ubutajegajega bw’urwego rw’imari, bityo hakaba ubujyanama”.

Ati “Yego buri rwego muri izo zombi rurigenga, ariko tujye twibuka n’uko inzego zacu zubatse, yaba BNR cyangwa CMA baha raporo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi”.

Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi yagaragaje ko urwego rw’ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga rukorerwamo cyane ku masoko arenga 900 ku Isi, kandi ko hari imbuga nyinshi zo kuri murandasi zibamo uburiganya, bityo ko bisaba ubugenzuzi buhoraho.

Umwe mu bamaze igihe mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga, Robert Ford Nkusi, uhagarariye ikigo cya Yellow Card, ahamya ko iri tegeko nirisohoka bizabafasha cyane mu mikorere yabo.

Ati “Muri iri koranabuhanga rero, umutungo wawe ntuzaba ubarirwa mu mafaranga y’u Rwanda, Amadolari se cyangwa Amayero, bazawuhinduramo ibyitwa ‘Tokens’. Aha rero uwo mutungo ugira agaciro gafite ubuziranenge bwo hejuru cyane (Blockchain) kandi ku Isi hose. Iri tegeko nirimara gusohoka, rizafasha ushinzwe igenzura ry’iryo faranga (CMA), gushyiraho uburyo bwo guha agaciro za Tokens, bavuge bati Token imwe ihwanye n’Amafaranga y’u Rwanda angana atya, bityo agaciro k’umutungo wawe kagaragare. Ibi ushobora kubikora no ku yindi mitungo nk’ibibanza, amabuye y’agaciro, ubutaka kuko icyitwa ‘UPI’ yabwo mu Rwanda hanze batakizi”.

Abadepite uko bari 69 bitabiriye iki gikorwa, bose bemeje umushinga w’iri tegeko ryerekeye ubucuruzi bw’Umutungo koranabuhanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka