74% by’abajyanwa mu bigo ngororamuco ntibarangije amashuri abanza

Ubusesenguzi bwimbitse bwakorewe mu bigo ngororamuco mu Rwanda, bwerekanye ko 74% by’ababijyanwamo batarangije amashuri abanza, ndetse ko 17% muri bo batazi gusoma no kwandika, bivuze ko batigeze bagera mu ishuri.

Ibi ni ibyatangajwe na Ngwije Jean Nepomuscène, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ubuzererezi no gukurikirana abavuye mu bigo ngororamuco mu Kigo cy’Igihugu cy’Igororamuco (NRS), ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio ku wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026.

Muri iki kiganiro cyibanze ku bituma abajyanwa mu bigo ngororamuco bakomeza kwiyongera, Ngwije yagarutse kuri bimwe mu bitera iki kibazo.

Ati “Mu bushakashatsi bwakozwe, ahanini abana bari munsi y’imyaka 15 bagira imyitwarire mibi ituma bajyanwa mu bigo ngororamuco, babiterwa n’amakimbirane yo mu muryango, ababyeyi bahora mu nduru. Umwana muto rero nk’umunyantege nke, ntashobora kwihanganira iyo rwaserera, agera aho bikamurenga akava mu rugo akigendera”.

Ati “Ikindi ni ikibazo cy’imiryango ifite ubushobozi buke kandi ifite abana benshi, ku buryo itabasha kubabonera iby’ingenzi bakenera, birimo ibyo kurya, imyenda, kuvuzwa n’ibindi. Ikindi ni ababyeyi birengagiza inshingano zabo, bagatererana abana babo”.

Yungamo ati “Ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, impamvu ya mbere ibibatera ni inshuti mbi, ikigare, uwo muri icyo kigero iyo adakurikiraniwe hafi ikigare kiramujyana akisanga muri ibyo bibazo. Ikindi ni ukubona ibiyobyabwenge hafi, amakimbirane yo mu muryango aza ku mwanya wa nyuma, ariko icyitwa inshuti mbi ni cyo kiza ku mwanya wa mbere”.

Akomeza avuga ko ku bari hejuru y’imyaka 25 na bo bateshwa umurongo n’ikigare, ubushobozi buke bw’umuryango, ibiyobyabwenge babona hafi, ariko igikomeye kikaba kubura akazi, kuko akenshi ahita ava mu cyaro akajya mu mujyi.

Ati “Iyo ageze mu mujyi rero ntabone akazi cyangwa akabona agaciriritse, cyane ko akenshi aba atarize, noneho kwa kundi aba yaragiye i Kigali yizeye ibitangaza ntabibone, bikarangira agiye mu myitwarire mibi”.

Aha ni ho ahera avuga ko kuba hari benshi mu rubyiruko baba batarize, ari ikibazo gikomeye gituma bajya mu myitwarire ibangamira abaturage.

Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane, umuntu utarigeze ugera mu ishuri, cyangwa warigezemo akarivamo ari umwana muto, ntagenda ngo abone akazi kazima. Birangira rero akuriye mu mico mibi, hanyuma akazisanga yajyanywe mu kigo ngororamuco”.

Ngwije Jean Nepomuscène
Ngwije Jean Nepomuscène

Ngwije avuga ko gukumira iki kibazo bigomba guhera mu muryango, kuko ngo “umuryango ni ishuri rya mbere ry’umwana, umubyeyi akaba umwarimu wa mbere w’umwana”, ababyeyi rero ngo bategerejweho ikintu kinini cyane kugira ngo iki kibazo kirangire, kuko ari bo bagomba gufata iya mbere mu gukura ibyatuma umwana atishimira umuryango we.

Abandi bagomba kugira uruhare runini mu gukemura iki kibazo, ni inzego z’ubuyobozi zegereye abaturage, inshuti z’umuryango, abakorerabushake b’urubyiruko n’abandi, aba rero mu mudugudu barimo n’umuyobozi wawo, bakora igororamuco ryo mu muryango, bakaba bategerejweho rero umusaruro munini, cyane ko banakurikirana bakanakumira ikibazo cy’abana bata ishuri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka