Perezida Kagame yavuze ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kigeze ku rugero rwa 70% mu mpere z’uyu mwaka wa 2023, ndetse ko imirimo yo kucyubaka izaba yasojwe bitarenze umwaka utaha wa 2024 hagati.
Abiganjemo abafite imirima n’amasambu mu kibaya cya Gatare, bahangayikishijwe n’uko imirima yabo bayambuwe ku ngufu, n’abantu bayihinduye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, ku buryo nta muntu ushobora guhirahira ngo akandagizemo ikirenge ngo byibura bahinge kuko n’ubigerageje bamukubitiramo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yageze i Doha muri Qatar, aho yitabiriye Inama ku Bukungu bw’icyo gihugu (Qatar Economic Forum), ibaye ku nshuro ya 3.
Imiryango ibiri itishoboye yo mu Karere ka Gakenke, y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kumurikirwa inzu yubakiwe, irahamya ko iyi ari imbarutso y’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye bari bamaze igihe basonzeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko irondo ry’abaturage rikorwa mu Midugudu yose ahubwo ridakorwa neza kubera ko abarikora atari abanyamwuga.
Mu kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 38 watawe muri yombi, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gushyira umugore we urusenda mu gitsina.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 65 witwa Ntigura Marc wo mu Kagari ka Rubindi Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, bawusanze umanitse mu mugozi mu gitondo cyo ku munsi w’ejo, tariki 21 Gicurasi 2023.
Abakozi ba Leta barenga 10 mu Ntara y’Iburengerazuba barirukanwe burundu mu kazi, kubera amakosa bakoze mu kwita ku bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira iyo ntara.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wartburg, baganira ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.
Abakirisito basengera mu Itorero rya ADEPR Remera mu Mujyi wa Kigali, batashye urusengero rw’Icyitegererezo rwuzuye rutwaye Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Arikidiyosezi ya Kigali yatanze amafaranga asaga Miliyoni cumi n’imwe (11,514,230 Frw) hamwe n’imyambaro n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo gufasha abibasiwe n’ibiza.
Uruganda rukora sima rwa CIMERWA rwashyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Sima izifashishwa mu kubakira imiryango iheruka gusenyerwa n’ibiza.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baremera imiryango 18 y’abatishoboye barokotse Jenoside, batujwe mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga.
Umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wizihizwa tariki ya 18 Gicurasi buri mwaka, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Karongi, abawitabiriye bifatanya n’abaturage baho mu gikorwa cy’umuganda, batunganya ahibasiwe n’ibiza.
Umuryango Never Again Rwanda uvuga ko ihohoterwa rishingiye ku mitungo, rigaragara mu miryango imwe n’imwe yo mu Karere ka Musanze, bikomeje kuyisubiza inyuma mu iterambere bikanayibera inzitizi, mu gushyira mu bikorwa Politiki z’Igihugu.
Mu gihe ku Isi harimo kwizihizwa ku nshuro ya karindwi icyumweru cyo kwita ku mutekano wo mu muhanda, inzego zitandukanye z’ubuzima ziratangaza ko impanuka ziza imbere mu guhitana abakiri bato.
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’umuryango Thomson Foundation, barashimirwa umusanzu wabo mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyamakuru mu Rwanda mu bijyanye no gukora itangazamakuru ricukumbuye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Madamu Cynthia Samuel Olonjuwon na Bwana André Bogui, Abayobozi Bakuru bungirije b’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO), bitabiriye inama ya 19 y’Akarere y’inzego zishinzwe umurimo, bagirana ibiganiro ku bufatanye mu guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo mishya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwirukanye burundu abakozi batanu baherutse guhagarikwa bakekwaho kunyereza imfashanyo yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba.
Ikibazo cyo kwiyahura kimaze gufata indi ntera mu Karere ka Musanze, aho mu kwezi kumwe batandatu bamaze kwiyahura, abenshi bakaba bifashisha umuti wica udukoko witwa Tiyoda cyangwa iyindi.
Nk’uko bitangwazwa n’urukuta rwa Twitter rw’umukuru w’igihugu, Perezida wa Repubilika yakiriye itsinda riturutse mu muryango wo muri Amerika witwa Morgridge Family Foundation.
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’umuhanda, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye kuba umukwabu ku batwara ibinyabiziga, bakoresheje Perimi z’inyamahanga.
Abize imyuga baturuka mu miryango itishobye yo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, barimo n’abahoze mu muhanda, bahawe ibikoresho byo kubafasha kwihangira imirimo, basabwa kutabipfusha ubusa nk’uko bijya bigenda kuri bamwe mu bahabwa amatungo bakayarya.
Kaminuza ya Gikirisitu yo muri Texas (Texas Christian University - TCU) yahaye Godeliève Mukasarasi Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, imushimira umusanzu we mu bikorwa byo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatuye n’abaturiye ahitwa muri Duwane mu Karere ka Gisagara, babarizwa mu Tugari twa Duwane na Bweya mu Mirenge ya Kibilizi na Ndora, bavuga ko bari basanzwe bumva badatekanye kubera abajura batoboraga inzu, ariko ko barushijeho guhangayika aho biciye umuturanyi wabo, bagasaba gutabarwa.
Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarika na Runda, baravuga ko bahangayikishijwe n’iyangirika ry’ikiraro kibahuza, ku buryo nta modoka ikibasha kucyambuka, ubu imigenderanire ikaba yarahagaze, guhahirana bikaba bigoye cyane, ariko igihangayikishije cyane kikaba abana bato bambuka icyo kiraro bajya banava ku mashuri, kuko hari (…)
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).
Abashinzwe umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo kurebera hamwe ibibangamira umutekano, hanarebwa uburyo bafatanyiriza hamwe kugira ngo inzitizi zigihari zikurwaho.
Ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Canada n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), hatangijwe bwa mbere imurikabikorwa binyuze muri Visit Rwanda.
Urubyiruko 50 rwo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo mu Karere ka Burera, rwishoraga mu bikorwa byo kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, rutunda magendu n’ibiyobyabwenge, rugiye kubakirwa ubushobozi binyuze mu kwigishwa imyuga, izatuma babasha kwihangira imirimo ibafitiye akamaro, bityo babashe no kwitandukanya n’ibyo (…)