Tariki 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge maze abakoloni b’Ababiligi barekura imyanya bari bafite mu butegetsi bw’igihugu, baha ubutegetsi abene gihugu.
Ikiyaga cya Kadiridimba cyo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kivugwaho kuba kibitse imodoka y’ikamyo yuzuye inzoga za byeri na kigingi wa yo baguyemo mu myaka myinshi ishize.
Umukambwe Musafiri Kabemba utuye mu karere ka Ngoma ni umwe mu bantu bake baba bakiriho babanye n’umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre).
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Bitabo by’intumwa Matayo, Mariko, Luka na Yohana bivuga cyane ku ivuka rya Yezu nta tariki ihamye bavuga ko Yazu yavukiyeho.Ivuka rya Yezu ngo ryabaye mu gihe cy’itangwa ry’umusoro wari warategetswe n’umwami w’abami w’i Roma Augusto Cesar.
Abaturage b’akarere ka Gisagara bemeza ko telefoni itishyurwa akarere kabashyiriyeho abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane uborohereza gusiragira mu buyobozi kandi n’ibibazo batanga bigakemurwa.
Umubyeyi witwa Maniraguha Patrisiya utuye mu mudugudu wa kabuye akagari ka gako, umurenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo, ashinja umuyobozi w’umudugudu w’aho atuye kwihakana umwana babyaranye no gushaka kumunaniza mu kubona inkunga y’abatishoboye.
Kavukire azimurwa kugeza ryari? Iki kibazo cyibajijwe n’abakozi bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo bari bateraniye mu nama yari yatumijwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyize ingufu mu guta muri yombi Abanyarwanda 9 bashinjwa kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Abo bose igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyashyizeho igihembo kingana na miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu wese uzafata cyangwa akagira uruhare mu (…)