Menya inkomoko y’izina ‘Nyinawimana’ ryitiwe umusozi wo muri Gicumbi
Izina Nyinawimana, uwaryumva yahita yumva umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Yezu Christu, ariko mu Karere ka Gicumbi hari umusozi witiriwe Nyinawimana, ndetse hashyirwa n’ibikorwa bitandukanye byitirirwa iri zina.

Kigali Today yabakusanyirije amakuru yose arebana n’inkomoko y’izina Nyinawimana, kugeza ubwo ryitiriwe na bimwe mu bikorwa biri muri uyu Murenge wa Nyamiyaga wo mu Karere ka Gicumbi.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Padiri mukuru wa Paruwasi Nyinawimana, Ildephonse Ndayambaje, avuga ko iri zina ryaturutse kuri Padiri Arcelay Eusebio, wakomokaga mu gihugu cya Espagne mu mwaka 1960, ubwo yari muri aka Karere ka Gicumbi ahakorera ubutumwa bwo kwigisha ivanjiri Abakirisitu. Yitegereje uyu musozi abona usa n’umwe mu misozi y’iwabo muri Espagne witwaga Li Lagoña.
Ati “Yabajije mugenzi we w’Umunyarwanda uko Li Lagoña bisobanura mu Kinyarwanda, amubwira ko bisobanura ‘Nyinawimana’.

Padiri Ndayambaje avuga ko ubundi uyu musozi abantu bakundaga kuwita ‘Mu gisa n’inzu cya Nyamiyaga, kubera ibihu byinshi byakundaga kuba bibundikiye ako gasozi.
Ako gasozi rero kaje kwitwa Nyinawimana biturutse kuri Padiri Arcelay Eusebio, wahitiriye umusozi w’iwabo aho akomoka.
Izina Nyinawimana ryaje gufata ndetse hubakwa Paruwasi bayita Nyinawimana, hubakwa amashuri abanza n’ayisumbuye nayo yitirirwa iri zina Nyinawimana.
Padiri Ndayambaje avuga ko Paruwasi Nyinawimana yatangiye ku tariki 1 Ugushyingo 2005, ihita yitirirwa iri zina.



Ohereza igitekerezo
|
Nyinawimana ni ikigo gifite kiliziya gatolika abanyeshuri basengeramo kikaba gikunda gutsindisha abanyeshuri kurwego rwo hejuru kikaba Ari ikigo cya Leta ikindi gifite n’icyumba cyabakobwa abagize ikibazo bafashirizwamo ikindi gifite igikone batekeramo kiri kure y’ishuri bigatuma abanyeshuri batsinda neza kikaba kirera abanyeshuri 1800 kikaba cyarashizwe mu mwaka 1600