Umusizi akaba n’inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, umurage n’intekerezo z’i Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yatangarije Kigali Today ko izina Kiyovu rikomoka ku musozi wari utuweho n’Inzovu nyinshi, ubwo Umujyi wa Kigali utari waturwa n’abantu benshi cyane.
Ngo muri izo nzovu zari zirimo inini cyane, ikagira amahane yabona abahigi ikabirukankana bagahunga.
Ati “Iyo babaga bayicitse baricaraga bati cya kiyovu cyari kiduhitanye, bashaka kuvuga inzovu nini, nuko izina Kiyovu rifata rityo”.
Sebudandi Aloys na we ni umwe mu bagize icyo bavuga ku mateka y’uyu musozi, ngo ko witiriwe ubwoko bwitwaga Abayovu bari batuye mu nkengero zawo.
Ati “Amateka nabwiwe ni uko uwaganaga aho hantu uwamubazaga yavugaga ko agannye ku gisozi cy’Abayovu, ari byo byabyaye inyito Kiyovu, bisobanuye igisozi cy’Abayovu”.
Ibi Sebudandi abihuriraho na Nsanzabera na we uvuga ko mu nkegero z’iryo shyamba, hari hatuye abantu bakoraga umwuga wo kubumba no guhiga inyamaswa bitwaga Abayovu.
Nsanzabera akomeza avuga ko uko imyaka yashiraga indi igataha, ari ko ibyitirirwaga uwo musozi w’Ikiyovu kinini byakomeje kwiyongera. Mu mwaka wa 1964 ni bwo havutse ikipe y’umupira w’amaguru ya mbere mu Mujyi wa Kigali, yitwa Kiyovu Sports.
Nsanzabera ahamya ko izindi nyito zose za Kiyovu dusanga hirya no hino mu gihugu, zikura ibirari ku mateka y’uwo musozi w’Ikiyovu kinini, uboneka mu Karere ka Nyarugenge.
Ati “Uzumva Kiyovu muri Karongi, Kiyovu muri Rubavu, Kiyovu muri Nyabihu, Kiyovu muri Ngororero, Kiyovu mu Bugarama i Rusizi, Kiyovu muri Gicumbi”,
Ohereza igitekerezo
|
Turagukunda vary seemat
Muzatuhezeho n inkomoko yizina musanze