Menya Amateka y’Akarwa k’Abakobwa

Akarwa k’Abakobwa gaherereye mu kiyaga cya Kivu hagati kakaba gafite amateka yihare mu Rwanda rwo hambere kubera imiziro n’imiziririzo yarangaga Abanyarwanda.

Mu gushaka kumenya amateka yimbitse kuri aka karwa k’Abakobwa Kigali Today yaganiriye n’Inteko y’Umuco maze iyitangariza byinshi kuri ayo mateka yo ku Karwa k’Abakobwa.

Mu duce tw’i Kinyaga twegereye Nyamasheke, abakobwa batwaye inda z’indaro mu bihe byo hambere baboheraga ku karwa kari mu kiyaga cya Kivu hafi y’umwaro wa Nyamasheke.

Kubera kuhohera abakobwa benshi, na magingo aya ako karwa karacyitwa Akarwa k’Abakobwa. Ubu aho gaherereye ni mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Ababaga batwaye inda z’indaro batuye i Nyamirundi hakurya ya Nyamasheke bo boherwaga ku Kimenyi. Aka ni akarwa gato kari mu muhengeri wa Nyamirundi, ahateganye na Rujyo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Akenshi Abahavu baturutse ku kirwa cy’Ijwi barazaga, basanga abakobwa kuri utwo turwa bakiri bazima, bakabitwarira, bakabana.

Mu muco wa Kinyarwanda gutwara inda y’indaro byari umuziro. Uwayitwaraga baramwoheraga. Iyo bamenyaga ko umukobwa yatwaye inda y’indaro, yahanishwaga koherwa.

Ku munsi wo kumwohera (ku muroha), abamujyanye bagendaga baririmba, bakamuta mu ishyamba cyangwa ishyanga. Aho bari bumusige, bahubakaga akago gato bakakamusigamo bagataha, inyamaswa zikamuriramo. Iyo umuryango we utashakaga ko aribwa n’inyamaswa, bamusigaga ku nkiko z’u Rwanda yabishobora akajya ishyanga. Amaze kubyara, umwana baramuhotoraga nyina akagaruka mu Gihugu, umukunze akamurongora.

Mu myemerere gakondo, umwana wavutse mu nda y’indaro yabaga ari icyago mu muryango wa nyina, kuko umubonye wo muri uwo muryango yapfaga. Ni yo mpamvu iyo batoheraga nyina, yajyaga kumubyarira ahihishe nko mu buvumo cyangwa mu ishyamba, kandi bakamuhotora. Iyo batamuhotoraga, abo muri uwo muryango babanzaga kunywa amasubyo mbere yo kureba uwo mwana.

Uko u Rwanda rwa Kera rwagendaga rutera imbere wasangaga hari byinshi bihinduka birimo no kubahiriza uburenganzira bwa muntu aho ubu nta wahohotera umwana wavutse muri ubwo buryo ndetse ngo akoreshe iyo mvugo cyangwa se ngo ahohotere umubyeyi wamubyaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu munsi bigarutse ntibabona ibirwa babakwizaho ni benshi cyane biteye ubwoba

iganze yanditse ku itariki ya: 6-09-2024  →  Musubize

Amateka yaranze igihugu cyacu araremereye 😭😭😭

Kelly yanditse ku itariki ya: 4-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka