Amateka yo ku Macukiro

Ntawavuga amateka yo ku Macukiro adahereye ku ya Nyamirundi muri rusange kuko ariho ku Macukiro haherereye. Nyamirundi ni umwigimbakirwa mugari uri mu kiyaga cya Kivu, mu cyahoze ari Kinyaga ahitwaga mu Mpara. Ubu ni mu murenge wa Nyabitekeri, mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba.

Ahari ikigabiro cy'umwami hahoze igiti ariko kubera kuhashaka ifumbire baje kugikomeretse imizi kiruma kiragwa ntakigihari
Ahari ikigabiro cy’umwami hahoze igiti ariko kubera kuhashaka ifumbire baje kugikomeretse imizi kiruma kiragwa ntakigihari

Nyamirundi yamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda hagati ya 1874 na 1880 ku ngoma y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, ubwo we n’ingabo ze bahacaga ingando ndetse bakahamara igihe bitegura kugaba igitero cya mbere cyo ku Ijwi.

Icyo gihe Rwabugiri yari kumwe n‘Umugabekazi Murorunkwere, baciye ingando ahitwa ku Bunyenga. Aho batekaga ijabiro kuva icyo gihe kugeza magingo aya hitwa mu Kigabiro. Ubu ni mu rugabano rw’imidugudu ya Rweru na Bunyenga, mu kagari ka Kigabiro, mu murenge wa Nyabitekeri.

Nk’uko rero byagendaga iyo umwami yabaga ari mu rugendo ruzamara igihe, Rwabugiri n’ingabo ze bari barajyanye ingishywa zabakamirwaga, urwuri n’ibuga ryazo biri ku mwaro wa Nyamitaka. Ubu ni mu mudugudu wa Nyamirundi, akagari ka Ntango, mu murenge wa Nyabitekeri.

Kuko iryo shyo ryahamaze igihe, ryahasize amacukiro menshi, guhera ubwo urwo rwuri rwitwa Ku Macukiro. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aho Ku Macukiro hari ubutaka bw’umukara kandi harera cyane kubera ifumbire (amase n’amaganga) ikomoka kuri izo nka.

Abafite imirima hafi yaho baza kuyora ubwo butaka bakabufumbiza imirima itakera. Aho ku Macukiro hari harasigaye igiti kimwe cy’umuvumu munini, ariko ubu hashize imyaka mike kiguye bitewe n’uko abahinzi bahashaka ifumbire bakomeje gucukura ubutaka bwo mu mpande zacyo imizi ikaguma hejuru, ubutaka bukirangiyeho umuyaga uragihirika.

Muri iki gihe, aho ku Macukiro ubu habarirwa mu hantu ndangamurage u Rwanda rufite kubera ayo mateka yo hambere habumbatiye, ndetse Inteko y’Umuco ntiyifuza ko yasibangana ari nayo mpamvu hashyizwe mu hantu hagomba kubungabungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka