90% by’umurage ndangamuco w’imbonekarimwe w’u Rwanda biracyari mu mahanga
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buratangaza ko 90% by’umurage ndangamuco w’amateka y’u Rwanda w’imbonekarimwe n’ingirakamaro, bikiri mu bihugu by’amahanga, ibibitse mu Rwanda bikaba ari ibyo mu bihe bya vuba.
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko umurage uri mu nyandiko, amashusho n’amajwi ari umurage ukomeye cyane by’umwihariko ufitiye Abanyarwanda akamaro, kubera ko akenshi wifashiswa mu mihango itandukanye y’Igihugu.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Inteko y’Umuco kuri uyu wa mbere tariki 27 Ukwakira 2025, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umurage ubitswe mu buryo bw’Amajwi n’Amashusho.
Ni umunsi wizihizwaga ku nshuro ya 20 kuko wizihijwe bwa mbere mu 2005, mu Rwanda ukaba wizihizwaga ku nshuro ya Gatanu.
U Rwanda nk’Igihugu cyahisemo kubaka ubumwe bwacyo hashingiwe ku mateka, rwiyemeje gushyira imbaraga mu kubungabunga uyu murage w’amajwi n’amashusho, kugira ngo ejo hazaza hatazazimiza isura y’ahahise.
Serivisi z’Inshyinguranyandiko y’Igihugu ((National Archives), ni rimwe mu mashami agize Ikigo cy’Inteko y’Umuco rikaba rishinzwe gukusanya, gutunganya, kubika no kubungabunga umurage ubumbatiye amateka y’Igihugu.
Iyo uwo murage umaze gutunganywa no kubikwa neza ushyirwa ahagaragara, abifuza kumenya amateka y’Igihugu cyangwa gukora ubushakashatsi ku gihugu bashobore kuwugeraho mu buryo buboroheye.
Ishyinguranyandiko y’Igihugu ni igicumbi cy’ubutunzi nyabwo bw’amateka, isangwamo inyandiko y’umurage iri mu majwi no mu mashusho (Audio visual heritage), bibumbatiye amateka y’imiyoborere y’Igihugu kuva mu gihe cy’ubukoroni kugeza ubu.
Intebe y’Inteko Amb. Robert Masozera, avuga ko nubwo hari umurage wamaze kubonwa no kubikwa ariko bitaragera ku rwego rushimishije, kuko umwinshi kandi w’ingirakamaro ukiri mu bihugu by’amahanga by’umwihariko ibyakoronije u Rwanda.
Ati “Nka 90% by’umurage ndangamuco wacu uri hanze by’umwihariko mu gihugu cy’u Bubiligi. Mu biganiro twari twaragiranye n’imikoranire, hari ibyo bari baraduhaye, umwihariko amafoto, dufite amafoto menshi, hari amajwi, indirimbo ziri mu majwi zafashwe zirahari. Hari byinshi bimaze gutahuka kandi nabyo ntabwo biraza byose.”
Arongera ati “Twari tugeze aho baduhaye bike cyane ariko gahunda y’uko n’ibindi bizatahuka irahari, gusa ni byiza kubamenyesha y’uko umurage mwinshi w’u Rwanda w’ingirakamaro, w’imbonekarimwe uri hanze, cyane cyane ukubiyemo amateka, umuco wo hambere. Ibyo dufite byinshi n’ibya vuba, dufite amashusho, amajwi, bihagije cyane cyane ibivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Nubwo hari ibyabonetse bibitse ariko hari n’ibindi byinshi bya mbere ya Jenoside byangiritse, hari ibyo batwitse ku buryo nta wabura kuvuga ko igihugu cyatakaje byinshi.
Amb. Masozera ati “Uyu munsi aba ari n’umunsi wo gukangurira Abanyarwanda baba bafite, bibitseho ibyo babona ko byagirira akamaro Abanyarwanda, mu nyungu z’Abanyarwanda bakabizana bikabikwa hamwe n’ibindi bigize umutungo uri mu majwi n’amashusho.”
Hari icyizere ko ibitaragaruka bizagera igihe bikagaruka binyuze mu mikoranire kuko ababifite batabyanga ahubwo ikitarumvikanwaho ni uko byakorwa, kuko bifuza gutanga kopi (Copy), aho gutanga umwimerere, ari naho hakiri ikibazo.
Ikindi cy’ingenzi ni ukubanza gukora urutonde rwabyo kuko ibyinshi bitazwi, hakanamenyekana inkomoko yabyo.
Uretse umurage uri mu buryo bw’inyandiko, hanabitswe uri mu bw’amashusho n’amajwi, nk’amafoto arimo ay’abayobozi bakuru bagiye bayobora igihugu kuva ku wa mbere.
Hanabitswe filime mbarankuru ibumbatiye amateka mu myigire y’Abanyarwanda n’Abarundi mu gihe cya gikoloni, hamwe na filime mbarankuru ivuga ku Mwami Mutara III Rudahigwa. Hanabitswe amakarita y’u Rwanda yo mu bihe bitandukanye.
Ibi byose byiyongeraho amateka yo mu nzego z’ibanze agaragaza uko zagiye zihinduka, abayobozi bagiye baziyobora, akaba akubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco.
Uyu murage ni isoko ikomeye ku bashakashatsi, abanyeshuri, abanyamategeko n’abandi bose bifuza kumenya imizi y’igihugu cyabo.
Me Vital Rutagengwa, avuga hari igihe bagira imanza ziba zirimo ibyemezo byafatiwe nk’ubutegetsi.
Ati “Hari nk’urubanza mperutse kugira rw’abagore babiri umwe yari yarashyingiranywe n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko mu yari Komine Kigoma mu 1972. Icyo gihe iyo hajemo izo mpaka tukagira ibyo bimenyetso bivuye mu ishyinguranyandiko ry’Igihugu bidufasha mu rukiko kugaragaza muri abo bombi ninde uvuga ukuri.”
Jean de Dieu Gashiramanga ni umushakashatsi, avuga ko iyo bakeneye serivisi z’inshyinguranyandiko bazahabwa kandi bikarushaho kuborohereza mu bushakashatsi bwabo.
Ati “Bwa mbere mbagana nari ndimo nandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo twakoraga ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Minisiteri yariho icyo gihe, twagombaga gushingira ku kumenya Abatutsi ni ba nde, Abahutu ni bande, ariko Minisiteri mu by’ukuri nta cyangombwa yari ifite na mba. Abenshi zarangiritse cyangwa se zifatwa nabi, ku buryo kugira ngo ujye mu kigo cya Leta ubibone bigoranye.”
Umunyarwanda wese wifuza serivizi z’inshyinguranyandiko ashobora kuzibona yaba mu buryo bwo kuyisura cyangwa se agakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, agasura urubuga (website) rw’Inteko y’Umuco kuko hari uwamaze kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ubushakashatsi Inteko y’Umuco iheruka gukora, bugaragaza uko Abanyarwanda bumva, banasobanukiwe umurage ndangamuco bwagaragaje ko 80.1% bazi agaciro k’inyandiko, ariko inyandiko abenshi bazi zikaba ari ibyemezo, imyamyabumenyi/bushobozi, indangamuntu kubera ko hari aho bagera ntibashobore kubona serivisi batazifite, mu gihe izibumbatiye amateka cyangwa zifite ikindi zivuze batazizi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|