Yahanishijwe gufungwa azira kwakira indishyi nyuma yo gufata umugore we amuca inyuma

Mu Bushinwa umugabo yahanishijwe gufungwa amezi atandatu (6) muri gereza nyuma yo gufata umugore we aryamanye n’undi mugabo arimo kumuca inyuma, yarangiza akemera amafaranga yahawe nk’indishyi n’uwo mugabo.

Yaciwe inyuma n'umugore we ahabwa indishyi imuteza ibibazo
Yaciwe inyuma n’umugore we ahabwa indishyi imuteza ibibazo

Muri Werurwe 2021, nibwo umugabo witwa Lu, w’imyaka 33 y’amavuko utuye ahitwa i Shandong mu Burasirazuba bw’u Bushinwa, yatangiye kubona ko umugore we asigaye atinda bikabije mu gihe yagiye kuzana umwana wabo, wabaga yagiye kwiga amasomo yihariye ku mwarimu wigenga (private tutor), bituma yiyemeza kumukurikirana ashaka kureba ibyo ari byo.

Nyuma yo kumukurikirana, yabonye umugore we yinjira muri Hotel iri muri ako gace batuyemo, atangira gutekereza ko yaba amuca inyuma. Ibyo yacyekaga byabaye impamo ubwo yinjiraga mu cyumba cy’iyo hotel umugore we yari arimo, asanga ari kumwe n’undi mugabo wiswe Liu, bombi bambaye ubusa.

Kubera uburakari bwinshi, Lu yatangiye gukubita uwo mugabo, ari na ko atera imigeri umugore we, ariko yemera indishyi uwo mugabo yari amwemereye y’Amayuwani 25.000 (angana n’Amadolari 3.300), avuga ko ayamuhaye kubera ko yaryamanye n’umugore we, amwizeza ko azayamuha mu byiciro bitatu, akayamwoherereza mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Gusa, nyuma y’icyo gikorwa, Lu yatangiye inzira z’amategeko zo gusaba gatanya ngo atandukane n’uwo mugore, ariko aza gutungurwa no kumenya ko Liu, yamureze mu rukiko amushinja kuba yaramwatse amafaranga akoresheje imbaraga n’iterabwoba.

Lu yavuze ko yari azi neza ko uwo wahoze ari umugore we, ari we wacuze uwo mugambi, kuko yashakaga ko umugabo yafungwa kubera ko bari bafitanye ubwumvikane buke, aho buri wese yashakaga kuba ari we urera umwana wabo.

Urukiko rw’Akarere (District Court) rwahanishije Lu gufungwa amezi atandatu muri gereza, kubera icyaha cyo kuba yarashyize iterabwoba kuri uwo mukunzi w’umugore we, akamuhatira kumuha ayo mafaranga yose nk’indishyi.

Yasanze umugore amuca inyuma, ahanishwa gufungwa amezi 6 muri gereza
Yasanze umugore amuca inyuma, ahanishwa gufungwa amezi 6 muri gereza

Muri Werurwe 2022, Lu yajuririye mu Rukiko rwisumbuye rwa Zibo Intermediate People’s Court, narwo rushimangira umwanzuro w’urukiko rw’ibanze, mu kwezi k’Ukuboza 2022.

Nyuma y’aho, Lu yajuririye mu Rukiko rukuru rwo ku rwego rw’Intara ‘Shandong Provincial High Court’, maze rwanzura ko, "Mu rukiko rw’ibanze hari ibintu bimwe bititaweho ndetse hari ibimenyetso bimwe bisa n’ibivuguruzanya”.

Urwo rukiko rukuru rwo ku rwego rw’Intara rwahise rutegeka ko urukiko rwisumbuye rwa Zibo intermediate court, rwongera rukaburanisha urwo rubanza ariko rwitaye kuri ibyo byose.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, ari bwo urukiko rwongeye kuburanisha urwo rubanza, ariko noneho rusonera Lu ntiyafungwa, ahubwo rwanzura ko atigeze ahatira Liu kumwishyura Amayuwani 25.000, ahubwo babyumvikanyeho.

Urwo rukiko kandi rwanzuye ko ibikorwa byo gusambanya umugore w’undi byakozwe na Liu, ari ibyaha by’urukozasoni muri rubanda, bikaba binyuranyije n’imyitwarire myiza iteganywa n’umuco, bityo ko ibyakozwe n’umugabo w’uwo mugore bifite ishingiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka