Yaguze imodoka y’inzozi ze, ishya atayimaranye n’isaha
Mu Buyapani, umugabo witwa Honkon, ubu aribona nk’umunyabyago urusha abandi, kuko yibwira ko ibyamuyeho nta wundi muntu birabaho, akurikije uburemere bifite.

Yari amaze imyaka icumi (10) akora azigama, ashaka kugura imodoka y’inzozi ze, aza kubigeraho rwose, agura imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ferrari ‘a brand new Ferrari 458 Spider’, ariko mu minota micyeya imugezeho yahise ifatwa n’inkongi, asigara nta kindi kintu abona afite yakora uretse kwicara iruhande rw’aho irimo guhira akareba uko ikongoka, mu gihe nta n’isaha yari ishize ayicayemo, ayitwaye bwa mbere.
Imbuga nkoranyambaga zo mu Buyapani zahise zitangira gukwirakwiza iyo nkuru ibabaje ya Honkon, usanzwe ukora akazi ko gutunganya umuziki (a music producer) wizigamiye igihe kirekire ngo yigurire imodoka afata nk’inzozi ze kuko ayikunda kurusha izindi zose ‘Ferrari’ yarangiza akayibona irimo igurumana yapfutswe n’ibirimi by’umuriro ku munsi yayicayemo bwa mbere.
Uwo mugabo w’imyaka 33 akibona ibimubayeho, yahise ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa X, asangiza inkuru ye bamwe mu barukoresha, avuga ko yari arimo yishimira ko inzozi ze zibaye impamo akaba atwaye Ferrari ye nubwo byabaye iby’iminota micyeya.
Mu gihe yari akimara gushyikirizwa iyo modoka ye, ngo yari ayitemberanye bwa mbere, ariko mu kanya gato atangira kubona umwotsi w’umweru ucumba. Akiwubona, ngo yabanje kwibwira ko urimo usohorwa n’indi modoka yari iruhande rw’iye, ariko no mu gihe iyo modoka yindi yari imaze kugenda, akomeza kubona uwo mwotsi ahita amenya ko ari ya Ferrari ye yagize ikibazo.
Honkon ngo yahise asa n’uparika ku ruhande, asohoka mu modoka yihuta, atangira guhamagara urwego rushinzwe iby’inkongi, ariko yarahiye hafi guhinduka umuyonga burundu.
Mu butumwa yashyize kuri X yagize ati “Ntekereza ko ndi umuntu wa mbere mu Buyapani uhuye n’ikibazo kimeze gitya. Natanze Miliyoni 43 z’Amayeni ($306,000) none icyo nsigaranye ni iyi photo y’imodoka yanjye imaze gushya”.
Polisi yo mu Mujyi wa Tokyo, ishami rishinzwe kugenzura ibyo mu muhanda, yatangaje ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko Ferrari ya Honkon yaba yaragonganye n’indi modoka, gusa iperereza ngo rirakomeje. Ariko kugeza ubu, birazwi ko umuriro waturutse muri moteri y’imodoka, nubwo icyawuteye kitaramenyekana.
Nubwo bwose yahuye n’icyo gihombo gikomeye kandi gitunguranye, Honkon, usanzwe azwi nka producer utunganya indirimbo z’itsinda rikunzwe cyane aho mu Buyapani ryitwa ‘Chocorabi’, yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yishimiye kuba we akiri muzima, kuko mu gihe imodoka yari yafashwe n’inkongi yari afite ubwoba ko ishobora guturika ikamuhitana.
Ohereza igitekerezo
|