Wanu Hafidh, umukobwa wa Samia Suluhu wagizwe Minisitiri ni muntu ki?

Ku itariki 17 Ugushyingo 2025, inkuru yiriwe ivugwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko izo muri Tanzania, ni iy’uko Perezida Samia Suluhu Hassan yashyize umukobwa we hamwe n’umukwe we, muri Guverinoma nshya ya Tanzania.

Wanu Hafidh
Wanu Hafidh

Wanu Hafidh, ni umwe mu bana bane ba Perezida Samia Suluhu usanzwe ari umunyapolitiki, ubarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).

Yagizwe Minisitiri wungirije w’Uburezi, Siyansi n’Ikoranabuhanga, naho umugabo we Mohamed Mchegerwa agirwa Minisitiri w’Ubuzima.

Wanu Hafidh, ni umwana w’imfura wa Perezida Samia Suluhu Hassan na Hafidh Ameir, yavutse ku ya 9 Gashyantare 1982, avukira mu Ntara ya Unguja muri Zanzibar. Yashakanye na Mohamed Mchengerwa wagizwe Minisitiri w’Ubuzima.

Yize amashuri abanza ku ryitwa Mwanakwerekwe B (Primary School). Ayisumbuye (secondary) yayize kuri Kawanda Secondary School.

Yize kandi ibijyanye n’imibanire y’ibihugu (Centre for Foreign Relations), abona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Bachelor’s Degree).

Nyuma yize amategeko (LL.B) muri Open University of Tanzania, aho yize mu buryo bw’ikoranabuhanga/online.

Imirimo yakoze

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’ishyaka rya CCM ku rwego rw’igihugu, kuva mu 2010.

Yagiye ahabwa imirimo itandukanye ya politiki, aho kuva mu 2015 kugera mu 2018, yari umwe mu bagize komisiyo y’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yabaye umukuru w’urubyiruko mu ishyaka CCM mu gace ko mu majyepfo y’ikirwa cya Zanzibar, kuva mu 2008 kugeza mu 2012.

Asanzwe kandi ari umuyobozi mukuru w’ikigo kitari icya Leta, ’Women’s Initiative Foundation’ (MIF), akaba ari na we wagitangije mu 2022 muri Zanzibar, agamije gufasha abana bo mu miryango itishoboye kwiga.

Wanu Hafidh w’imyaka 43 ni umudepite uhagarariye ikirwa cya Zanzibar, wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi, kuva mu 2005.

Mu matora yo mu kwezi gushize, Wanu yagaragaye yamamaza nyina ku mwanya wa Perezida, ku rundi ruhande na we yiyamamaza ngo yongere atorerwe kuba umudepite.

Afite ubunararibonye mu miyoborere n’isesengura rishingiye kuri politiki, imiyoborere ya Leta, no mu mishinga y’iterambere ry’abaturage.

Yagize uruhare mu iterambere ry’urubyiruko no mu kugaragaza ijwi ry’abagore mu bikorwa bya politiki n’imibereho.

Tariki 17 Ugushyingo 2025, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yamushyizeho nka Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Uburezi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka