Vietnam: Abantu 6 bahitanywe n’inkangu, 19 barakomereka

Imvura nyinshi yaguye muri Vietnam ejo ku Cyumweru yari 15 Ugushyingo 2025, yateje inkangu maze igwira imodoka yari itwaye abagenzi, 6 muri bo bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Khanh Hoa aho muri Vietnam, aho iyo modoka yari itwaye abantu 32, yagwiriwe n’inkangu maze ihera mu bitaka bivanze n’amabuye, abantu bananirwa kuyivamo, ariko ubutabaze bwaje kuhagera bigoranye, bamwe bararokorwa, abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Ubuyoboze muri iki gihugu butangaza ko mu bikorwa by’ubutabazi n’ubu bigikomeje, imirambo y’abantu bane ari yo yahise iboneka, mu gihe iy’abandi babiri igishakishwa, nk’uko byatangajwe n’ibinyamukuru byo muri icyo gihugu.

Iyo mvura ivanze n’umuyaga wagendaga ku bilometero 33 ku isaha, yaguye mu misozi miremire y’ahitwa Khanh Le Pass, agace gakundwa cyane na ba mukerarugendo, ariko kazwiho gukunda kubamo inkangu mu gihe cy’imvura.

Si aho gusa iyo mvura yaguye ku cyumweru, kuko no mu tundi duce twa Vietnam inkangu zafunze imihanda minini, nk’uhuza amajyaruguru n’amajyepfo y’iki gihugu, bityo ibice by’igihugu bijya mu bwigunge, cyane ko n’ubutabazi bugoranye kuko iyo mvura igwa ubudahita.

Vietnam ni igihugu kigizwe ahanini n’imisozi miremire, kigira imvura nyinshi, bikagishyira mu bihugu bya mbere ku Isi bikunze kwibasirwa n’inkangu n’imyuzure, bikunda kwangiza byinshi birimo n’ubuzima bw’abantu buhatakarira, cyane ko hafi ya kimwe cya kabiri cy’abaturage b’iki gihugu batuye mu manegeka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka