Uwarokotse Jenoside yabwiye urukiko ko yabonye Dr Rwamucyo kuri bariyeri afite imbunda
Umutangabuhamya yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ruburanisha Dr Eugène Rwamucyo, ko yamubonye mu ntangiriro za Gicurasi 1994 kuri bariyeri i Butare yambaye imyenda ya gisirikare, yitwaje imbunda kandi ari kumwe n’abantu bari bafite uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorwaga muri ako gace.
Uyu mutangabuhamya yumviswe n’urukik hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo ari i Kigali, mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko mbere ya Jenoside yakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Sovu mu cyahoze ari Komini Huye.
Yabwiye urukiko ko hagati ya tariki ya 20 na 23 Mata 1994 ibitero byagabwe ku batutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Sovu byari bikomeje, maze nyuma yo kubasha kurokoka ahungira ahantu hatandukanye mbere yo kugera mu Mujyi wa Butare.
Mu buhamya bwe, yavuze ko ageze kuri imwe muri bariyeri yahasanze Eugène Rwamucyo, wari umuntu yari asanzwe azi kuko mu 1993 yari yarabahuguye ku bijyanye n’igenamigambi ry’umuryango.
Yagize ati "Yari kumwe n’abagize umuryango wa Ntahobari, harimo Shalom Ntahobari na Nyiramasuhuko. Hari n’uwari umuyobozi wa ONAPO n’undi witwaga Shyaka. Bose bari bambaye imyenda isa n’iya gisirikare kandi bafite imbunda."
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko nyuma yongeye kubona Rwamucyo hafi y’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, aho na bwo yari kumwe n’abo bantu, akavuga ko yababonaga nk’abari bayoboye Interahamwe muri ako gace.
Yanabwiye urukiko ko ku wa 22 Mata 1994, nyuma y’ubwicanyi bwabereye i Sovu, umwe mu basirikare yavuze ko agiye gushaka Rwamucyo kugira ngo afashe kubona ikimodoka cya katelipurari cyo kubafasha gushyingura mu rwobo rusange imibiri y’abishwe.
Nubwo yavuze ko atigeze abona icyo gikorwa kiba, yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamenye ko iyo katelipurari yaje koko, kuko yaje no kwitabira igikorwa cyo gukura imibiri muri urwo rwobo rusange yashyinguwemo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu bibazo yabajijwe n’Umushinjacyaha ndetse n’abunganira Rwamucyo, uyu mutangabuhamya yakomeje gushimangira ibyo yabonye, avuga ko yabashije kurenga iyo bariyeri kuko yari yivanze n’abantu bajyaga ku isoko, kandi ko Rwamucyo atigeze amubona.
Abunganira uregwa bashatse kugaragaza ko hari ibyo ubuhamya bwe budahuza n’ibimenyetso biri mu rubanza, ariko umutangabuhamya ashimangira ko ibyo yavuze ari ibyo yiboneye cyangwa yamenye mu gihe Jenoside yakorwaga.
Urubanza rwa Eugène Rwamucyo rukomeje kuburanishwa mu Bufaransa, aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mpera za’umwaka wa 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwari rwahamije Dr Rwamucyo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27, nuko arajurira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|