Uvira: Haravugwa ubusahuzi nyuma y’igenda rya AFC/M23
Abatuye mu mujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baravuga ko hari abaturage batangiye ibikorwa by’ubusahuzi nyuma yaho umutwe wa AFC/M23 uviriye burundu muri uyu mujyi.
Ibi biremezwa n’amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yasakajwe n’umwe mu bahatuye, aho yongeyeho ubutumwa buvuga ko aho harimo gusahurwa ari ku cyambu cya Kalundu.
Kuri ayo mafoto ubona abantu bikoreye amakaziye y’inzoga, abikoreye inzugi, ibyuma bitandukanye n’ibindi.
Ku wa Gatandatu tariki 17 Mutarama 2026, ni bwo umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wasohotse burundu mu mujyi wa Uvira, ukaba wari ugamije kwerekana ubushake bwo koroshya inzira y’ibiganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, no kubahiriza amasezerano y’agahenge.
Ibi bije nyuma yaho ubuyobozi bwa AFC/M23, butangarije ko umujyi wa Uvira buwushyize mu maboko y’Umuryango w’Abibumbye (UN), kugira ngo urinde abawutuye bivugwa ko barimo kwicwa n’ingabo za Congo n’abazishyigikiye barimo abasirikare b’Abarundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse na Wazalendo.
Itangazo rirebana n’icyo gikorwa uyu mutwe wasohohe, ryagiraga riti "Ubu noneho ni inshingano z’Umuryango w’Abibumbye zo kwita ku mutekano no kurinda abaturage b’abasivili, kubungabunga umutekano w’abaturage bose ba Uvira, nta vangura na mba."
Icyakora kugeza ubu nta makuru ahari avuga ko muri uwo mujyi haba harageze Ingabo zitabogama za UN, zafasha mu gucunga umutekano no guhagarika ibikorwa by’urugomo bihavugwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|