Urukiko rw’u Bufaransa rwemeje ko Agathe Habyarimana azakomeza gukurikiranwa

Ubutabera bw’u Bufaransa bwatesheje agaciro icyemezo cyo kudakurikirana kwa Agathe Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana, wayoboye Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwego rushinzwe iperereza rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ni rwo rwafashe icyemezo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, cyo gutesha agaciro icyemezo cyo kudakurikirana cyari cyahawe uyu mugore umwaka ushize.

Umwanzuro wari uteganyijwe kuba ku itariki ya 8 Mata ishize, ariko Urukiko rw’Ubujurire rwasabye kongera igihe cyo gufata umwanzuro (délibéré) rudasobanuye impamvu zabyo mu buryo burambuye.

Agathe Habyarimana Kanziga, ashinjwa gushinga Akazu, kari kiganjemo abo mu muryango we, bari bakomeye ku gihe cy’ubutegetsi bw’umugabo we.

Aka kazu, ni nako kacurirwagamo imigambi yo gutsemba Abatutsi. Mu minsi micye cyane Jenoside imaze gutangira, Agathe Habyarimana n’umuryango we bahungiye mu Bufaransa, aho bari kugeza ubu.

Uyu mugore yakomehe guhatana kugira ngo atazakurikiranwa mu butabera, ku buryo inshuro nyinshi icyemezo cyo kumukurikirana cyagiye gikurwaho, ariko ubushinjacyaha nabwo bwanga kuva ku izima.

Uyu munsi, umuryango wa Habyarimana wagarutse mu binyamakuru cyane, kubera kubyutsa umubano udasanzwe na FDLR, umutwe w’iterabwoba wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Jean Luc Habyarimana, umwe mu bahungu ba Habyarimana avugwa cyane muri ibi bikorwa, akaba amaze iminsi akora ingendo hagati ya Paris na Kinshasa, aho umuhuza we na FDLR ari Perezida Felix Tshisekedi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka