Umuvandimwe wa Michael Jackson, Tito Jackson yitabye Imana

Tito Jackson, umwe mu bashinze itsinda Jackson 5 kabuhariwe mu njyana ya pop akaba n’umuvandimwe wa nyakwigendera Michael Jackson, yitabye Imana ku myaka 70; ariko impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana.

Tito yakoranye n’abavandimwe be mu bitaramo byinshi, barimo Jackie, Jermaine, Marlon na Michael Jackson, witabye Imana mu 2009. Tito yari aherutse mu mujyi wa Munich mu Budage aho biteguraga gutaramira.

Steve Manning, inshuti y’igihe kirekire y’umuryango w’aba Jackson akaba yarigeze no kubabera manager (gucunga umutungo), yabwiye igitangazamakuru Entertainment Tonight ko Tito Jackson yitabye Imana kuri uyu wa mbere.

Tito Jackson ni we wari impfura mu muryangp w'aba Jackson
Tito Jackson ni we wari impfura mu muryangp w’aba Jackson

Iyi nkuru y’incamugongo yemejwe n’inyandiko yashyizwe kuri Instagram n’abana batatu ba nyakwigendera, Taj, Taryll na TJ Jackson, nabo ubwabo bigeze kuba abahanzi b’injyana ya R’n’B/pop mu itsinda ry’inyabutatu ryitwaga 3T ahagana mu 1990.

Indirimbo zakunzwe cyane z’itsinda The Jackson 5 zirmo ABC, The Love You Save na I Want You Back.Itsinda ryashinzwe mu 1964. Tito yavuzaga gitari akanunganira bagenzi be (abavandimwe) mu majwi y’imperekeza.

The Jackson 5 ahagana mu 1970
The Jackson 5 ahagana mu 1970

Itsinda Jackson 5 ryagurishije indirimbo zisaga miliyoni 150 ku isi hose. Ahagana mu 1980, abo bavandimwe uko ari batanu, bashyizwe mu ruhando rw’ibyamamare by’ibihe byose muri Hollywood (Hollywood Walk of Fame), hanyuma mu 1997 binjira mu ruhando rw’abahanzi ba Rock and Roll b’ibihe byose (Rock and Roll Hall of Fame).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akurikiye mukuru we.Ariko se koko yitabye imana?Roho idapfa kandi itekereza,yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Urundi rugero rwiza,igihe Lazaro apfa,ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

mpangizi yanditse ku itariki ya: 16-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka