Umunyamerika yikoze mu nda yica abana be barindwi
Muri Leta ya Louisiane ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwaje imbunda yishe abana umunani, barimo barindwi be bwite, anarasa abandi bantu babiri mbere y’uko nawe araswa n’abapolisi agapfa.
Abaguye muri icyo gitero cyabereye mu nzu ebyiri zitandukanye mu Mujyi wa Shreveport mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata, bari bafite imyaka iri hagati y’umwaka umwe n’iyegereye 12, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ya Shreveport, Chris Bordelon.
Chris Bordelon yavuze ko ukekwaho icyo cyaha yitwa Shamar Elkins, yapfuye nyuma yo guhunga abapolisi. Abapolisi bamurashe nyuma yo kumukurikira n’amamodoka, kuko yari arimo ahunga agenda mu modoka yari yatse nyirayo ku gahato akoresheje imbunda.
Abashinzwe iperereza ntibatangaje icyateye ubwo bugizi bwa nabi. Bordelon yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko hari byinshi bigikenewe gusuzumwa, ariko yemeje ko abashinzwe iperereza bafite icyizere ko icyo gitero cyari gishingiye ku ‘ bibazo by’ihohoterwa ryo mu muryango gusa’.
Bordelon yagize ati: “Aha ni ahantu hagari cyane habereye icyaha, bitandukanye n’ibyo benshi muri twe twigeze tubona.”
Yongeyeho ko Shamar Elkins yari asanzwe azwi na polisi kandi kuko yigeze gufatwa mu 2019, mu rubanza rurebana no gutunga imbunda no kuyikoresha binyuranyije n’amategeko. Abayobozi bavuze ko nta bindi bibazo by’ihohoterwa ryo mu rugo bari bazi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Shreveport, Tom Arceneaux, yagize ati: “Iki ni igikorwa kibabaje cyane, bishoboka ko ari cyo kibi kurusha ibindi byose twigeze kubona.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Umutwe w’Abadepite), Mike Johnson, ukomoka i Shreveport, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko hari itsinda ayoboye riri kuvugana n’abapolisi bo muri ako gace ku bijyanye n’icyo gikorwa kibabaje kandi gikomereye umutima”.
Yagize ati: “Turatekereza kandi dusabira abahohotewe, imiryango yabo n’ababakunda, ndetse n’umuryango mugari wa Shreveport muri iki gihe gikomeye cyane.”
Guverineri wa Louisiana, Jeff Landry, na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko we n’umugore we “bababajwe cyane n’icyo gikorwa kibi kandi giteye ubwoba, kandi turasengera buri wese wagizweho ingaruka”.
Uretse icyo gitero cyabaye ku cyumweru i Shreveport, raporo ya Gun Violence Archive igaragaza ko muri uyu mwaka 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamaze kuba nibura ibitero byo kurasa abantu benshi 119, byahitanye abantu 117, barimo abana 79, n’abantu 458 barakomereka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
nivyiza kuba mutugezaho amakuru nkaya kuko ico bakoze nawe bakamwica ? mediatrice kutugezaho amakuru nkayo mi niko darsalam lakini natokea burundi bujumbura