Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie yagiranye ibiganiro na Minisitiri Amb Nduhungirehe
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro y’inama y’Abaminisitiri b’uwo muryango.
Biteganyijwe ko iyi nama y’iminsi ibiri, izabera i Kigali guhera tariki 19 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2025.
Iyi nama igiye kubera i Kigali mu gihe iheruka yari yabereye i Paris, igasiga yemeje ko izakurikira igomba kubera mu Rwanda.
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibihugu binyamuryango 56 byuzuye (Full members), 5 byiyunze n’ibindi 32 by’indorerezi.
U Rwanda rumaze imyaka 55 ari umunyamuryango kuko ari kimwe mu bihugu byabaye ibinyamuryango, kuva OIF igitangizwa mu 1970.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|