Umugore yimwe uruhushya rw’ikiruhuko mu kazi, yikubita hasi arapfa
Muri Thailand umugore wari urwaye, yikubise hasi mu biro ku kazi yitaba Imana nyuma y’uko yari yasabye umukoresha we uruhushya rwo kuruhuka akarumwima.
Uwo mugore uzwi ku izina rya May, yapfuye amaze iminota 20 gusa ageze ku kazi kubera umukoresha we yari yamwimye uruhushya ngo aruhuke, kandi yaramubwiraga ko yumva arwaye.
Uwo mugore kandi bivugwa ko yari yivuje ndetse ahabwa iminsi itanu y’ikiruhuko, ariko iyo minsi irangira yumva atameze neza, asabye umukoresha kumuha indi minsi ibiri ngo abanze aruhuke neza, aramwangira.
Inshuti ya nyakwigendera May, wakurikiraga uko byose bimeze, yatangaje ko May yagiye mu kazi byo kwihangana kubera ko yatinyaga gutakaza akazi ke, nyuma y’uko umukoresha we yari yamwimye uruhushya rwo gufata indi minsi ibiri ngo aruhuke.
Mu busanzwe uwo mugore yakoraga mu ruganda rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Samut Prakan muri Thailand.
Ikinyamakuru cya Economic Times, cyatangaje ko May yasanganywe uburwayi bwo mu nda ngo bwatumaga amara ye abyimba, asaba iminsi itanu kugira ngo ajye kwivuza ariko irangira yumva atameze neza, asaba umukoresha we kumuha iminsi ibiri y’inyongera ngo abanze aruhuke arabyanga.
Nyuma y’iminota 20 gusa, uwo mugore ageze mu kazi ngo yikubise hasi ahita apfa, urwo ruganda yakoreraga rutangaza ko harimo hakorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu y’urupfu rwe.
Umuyobozi mukuru w’urwo ruganda May yakoragamo yagize ati, "Sosiyete yacu yatangije iperereza igamije kumenya impamvu nyazo zateye iki kibazo”.
Ohereza igitekerezo
|