Umubano wa Sierra Leone na Guinée Conakry wajemo agatotsi kubera ikirego cy’ibiyobyabwenge
Muri iyi minsi, umubano wa Sierra Leone na Guinée Conakry wajemo ibibazo, kubera dosiye y’ibiyobyabwenge bya ‘Cocaine’ byafatiwe mu modoka y’abahagarariy Sierra Leone muri Guinee Conakry.
Ubuyobozi bwa Sierra Leonne nabwo bwahise butumiza Ambasaderi wayo muri Guinee Conakry, nyuma y’uko abayobozi bo muri Guinée Conakry bafashe amavalisi arindwi (7) bivugwa ko yuzuyemo ibiyobyabwenge bya Cocaïne. Ayo mavarisi yarimo ibyo biyobyabwenge yarafatiwe mu modoka ya Ambasade ya Sierra Leonne.
N’ubwo iperereza ryahise ritangira kuri ibyo biyobyabwenge, hagamijwe kumenya aho byaturutse n’aho byari bijyanwe, kuko ngo byafashwe ku itariki 16 Mutarama 2025, ariko kugeza ubu, nta kintu na kimwe kiragaragaza ko Ambasaderi wa Sierra Leonne ubwe, yari afite aho ahuriye n’ibyo byo gucuruza no kwirakwiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu modoka ya Ambasade ahagarariye.
Ambasaderi Almamy Bangura uhagarariye Sierra Leone i Conakry hamwe na Abert Josiah Coker, Umuyobozi wa ‘chancellerie’, bahise basabwa kugaruka i Freetown (Sierra Leone) kugira ngo basobanure byinshi kuri icyo kibazo. Gusa,bivugwa ko ari ubwa mbere, ibiyobyabwenge bingana bityo bifatiwe mu modoka z’abahagarariye iibihugu byabo muri ako Karere.
Iperereza ririmo gukorwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi, ngo ryitezweho kuzasubiza ibibazo byinshi by’ingenzi byerekeye ibyo biyobyabwenge, harimo kumenya uko urugendo rw’iyo modoka yari itwaye ibyo biyobyabwenge rwari ruteguwe, kuko kugeza ubu, icyamaze kumenyekana, ni uko yari iturutse muri Sierra Leona, irimo abantu babiri harimo umushoferi wari utwaye iyo modoka ndetse n’undi muntu utaravuzwe imyirondoro kugeza ubu.
Inzego z’umutekano nazo zinjiye muri iyo dosiye mu rwego rw’iperereza, kugira ngo hamenyakane uko byagenze, ngo iyi modoka ifatwe itwaye ibiro 13 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine n’Amadolari 2 000 (cash) nta no gukeka ko ishobora gufatwa.
N’ubwo hari ibibazo byahise bitangira kuza mu mubano w’ibyo bihugu byombi, kubera iyo dosiye, ariko Sierra Leone ikomeje kugerageza koroshya ibintu kugira ngo umubano w’ibihugu udakomeza kumera nabi, yifuza gukomeza gukorana bya hafi na Conakry, kandi yizeza ko izafatira ibihano bikomeye uzahamwa n’ibyaha bijyanye n’ibyo biyobyabwenge byafashwe, hatitawe ku rwego (statut) afite.
N’ubwo icyo kibazo gifatwa nk’igikomeye kandi kigoye kumenya uko cyatangiye, ariko Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Sierra Leone Chernor Bah, yatangaje ko “ Umubano mu bya dipolomasi hamwe n’igihugu cy’abavandimwe bacu, Guinée urakomeza”.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko iyo dosiye yerekana n’ubundi ukuntu agace ka Afurika y’u Burengerazuba, yabaye indiri y’abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge guhera mu 2019, kuko hari Toni 126 za Cocaïne zafatiwe muri ako gace. Perezida Julius Maada Bio yatangaje muri Mata 2024, ko kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ari kimwe mu bibazo byihutirwa bigomba kwitabwaho ku rwego rw’igihugu ‘urgence nationale’.
Ohereza igitekerezo
|