Uko gahunda y’isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati y’u Rwanda na RDC iteye

Biteganyijwe ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uyu munsi yakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biro bye (White House), mu muhango wo gusinyana amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Perezida Kagame ari muri Amerika
Perezida Kagame ari muri Amerika

Perezida Kagame wamaze kugera i Washington, D.C., ategerejwe kugirana ibiganiro na Perezida Trump ndetse no kwifatanya na we mu gusinya Amasezerano ya Washington.

Gahunda y’urwo ruzinduko n’isinywa ry’amasezerano iratangira saa 10:00 za mu gitondo ku isaha y’i Washington (biraba ari saa 5:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), ibimburirwe n’umuhango wo kwakira abashyitsi mu muhezo.

Biteganyijwe ko Perezida Trump aba aherekejwe n’abayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Amerika, barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, baza kwakira abayobozi bombi (uw’u Rwanda na RDC).

Ibiganiro bibera mu muhezo bigamije gushyiraho umusingi w’ibiganiro Amerika ivuga ko ari intambwe ikomeye cyane muri diplomasi.

Hagati ya saa 10:30 na saa 11:30 za mu gitondo (saa 5:30 kugeza saa 6:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda], abayobozi batatu barahurira mu cyumba cya East Room mu muhango nyir’izina wo gusinya amasezerano, utambutswa imbona nkubone mu buryo bw’amashusho.

Nk’uko bigaragara muri iyo gahunda, uwo muhango uribanda ku byemezo birimo gushyiraho agahenge, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, no gushyiraho ingamba zo kwemeza uko ubutabazi bugera ku baturage babukeneye.

Aya masezerano akubiyemo kandi ibijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, birimo gukorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushyira mu bikorwa imishinga minini y’ibikorwa remezo, ihuriwemo n’abashoramari bo muri Amerika.

Biteganyijwe ko Perezida Trump ashimangira uruhare rwa Amerika mu buhuza bwagejeje kuri ayo masezerano, mu gihe Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi baza gutanga ijambo rigufi nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Hagati ya saa 11:30 na saa 1:00 z’amanywa (saa 6:30 kugeza saa 8:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), harafatwa ifunguro ribera mu muhezo muri State Dining Room, ibiganiro bikaza kwibanda ku buryo amasezerano azashyirwa mu bikorwa.

Kimwe mu biza kuganirwaho, ni ibizakurikira mu minsi iri imbere, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi 90, hakurikijwe amasezerano yabanje hamwe no gushyiraho inzego zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, zishobora kuba zirimo indorerezi zo muri Amerika cyangwa Qatar.

Ibiganiro biranagaruka ku nyungu z’ubukungu zishingiye ku ishoramari rya Amerika mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, by’umwihariko cobalt na coltan.

Hari kandi amakuru avuga ko Perezida wa Kenya, William Ruto, ashobora kwitabira nk’uhagarariye Akarere.

Ikiganiro n’Itangazamakuru

Hagati ya saa 1:00 na saa 2:30 z’amanywa (saa 8:00 kugeza saa 9:30 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda), abayobozi baragira umwanya mugufi wo kuganira n’itangazamakuru bari kumwe n’Umuvugizi wo mu biro bya Perezida Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, hakurikireho gufata amafoto.
Nyuma yaho, abayobozi baritabira izindi gahunda zabo ku ruhande.

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuga ko igikorwa cy’uyu munsi, kigize amasezerano akomeye kurusha ayandi yabayeho, Amerika yahujemo u Rwanda na RDC mu myaka myinshi ishize, bikaba bigaragaza Washington nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu gushimangira amahoro arambye mu Karere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka