Ubushinwa: Abana b’u Rwanda begukanye imidari nyuma yo gutsinda amarushanwa bari bahanganyemo n’abantu ibihumbi 220

Mu Irushanwa mpuzamahanga rya Huawei ICT Competition 2025–2026 ryabereye i Shenzhen mu Bushinwa, abanyeshuri baturutse mu Rwanda bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu barenga 220,000 bari baturutse mu bihugu birenga 100.

Amakipe atatu y’u Rwanda yageze ku cyiciro cya nyuma (Global Final) ndetse yegukana ibihembo bikomeye birimo umwanya wa Mbere n’umudali wa zahabu ndetse n’umwanya wa Kabiri n’umudali wa feza.

Ibi byongeye gushimangira ko urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga y’ikoranabuhanga, rugaragaza ubushobozi, ubunyamwuga n’udushya ku rwego rwo hejuru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka