U Rwanda, UNIDO na Polonye byasinyanye amasezerano yo kubaka ubushobozi bw’inganda
Guverinoma y’u Rwanda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), byashyize umukono ku nyandiko nshya y’umushinga ugamije kongerera ubushobozi bw’inganda n’ingaruka zazo ku bidukikije. Uyu mushinga uterwa inkunga na Guverinoma ya Polonye.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wabereye ku cyicaro gikuru cya UNIDO i Vienne muri Austriche hagati y’umuyobozi mukuru wa UNIDO, Gerd Müller na Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, uhagarariye u Rwanda muri UNIDO, imbere y’umuyobozi w’intumwa za Polonye muri UNIDO, Ambasaderi Marek Szczygieł n’abahagarariye Minisiteri y’iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga muri Polonye.
Umuyobozi mukuru muri UNIDO, Müller yavuze ko ayo masezerano atari impapuro gusa, kuko byerekana intangiriro y’ubufatanye bw’impande eshatu, zirimo Polonye nk’umuterankunga, UNIDO izaba ishinzwe ibya tekinike ndetse n’u Rwanda mu nzira igana ku iterambere rirambye mu by’inganda.
Ati "Twese hamwe, tuzatanga ibisubizo bifatika bigamije guteza imbere ubuzima kandi byijyanye ko kubaka ejo hazaza heza.”
Umushinga mushya uzashyirwa mu bikorwa na UNIDO ku bufatanye n’ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi y’u Rwanda (RNP Fire Brigade). Iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi inzego, guteza imbere ubushakashatsi no gusuzuma ingaruka, ndetse no gutegura igishushanyo mbonera cyo kunoza uburyo bwo kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi bwihutirwa.
Icyiciro cya kabiri cy’umushinga giteganya gushyigikira, kongerera ubushobozi no gutanga ibikoresho byihariye byo kuzimya inkongi.
Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri UNIDO, yavuze ko uyu mushinga ukubiyemo amahame y’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati "Bifite uruhare rutaziguye mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) n’icyerekezo 2050, cyane cyane mu kubaka ubukungu bujyanye n’igihe kandi bushingiye ku nganda zitangiza ibidukikije."
Umuyobozi uhagarariye Polonye muri UNIDO, Ambasaderi Marek Szczygieł yavuze ko Igihugu cye giha agaciro gakomeye ubufatanye bw’iterambere n’ibihugu bya Afurika, kandi umushinga washyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Polonye, ukazashyira mu bikorwa na UNIDO, ari urugero rwiza.
Ati "Usibye gutera inkunga Ukraine, ni ibintu bisanzwe cyane bitewe n’imiterere y’ibibazo bya politiki biriho ubu, ndetse n’imishinga twakoranye mbere na UNIDO, yashyizwe mu bikorwa mu myaka yashize muri Tajikistan, Moldava na Georgia, ubu twerekeje inzira zacu mu Rwanda."
Uretse kugera ku ntego zayo za tekiniki, uyu mushinga uragaragaza kandi intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye hagati ya Polonye na UNIDO. Urerekana kandi uruhare rw’iterambere rw’igihugu cya Polonye nk’umufatanyabikorwa wizewe mu guteza imbere inganda mu buryo burambye.
Kuba bishyira hagati u Rwanda binyuze muri uyu mushinga, UNIDO na Polonye bigamije gushyiraho umusingi w’ubufatanye burambye hibandwa ku kubaka imbaraga, gushyigikira guhanga udushya n’iterambere rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|