U Rwanda rwunamiye Senateri Lindsey
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, azibukwa nk’umuntu wavugishaga ukuri kandi waharaniraga ubufatanye hagati ya Amerika n’Afurika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Nduhungirehe, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yihanganishije umuryango wa Graham witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026.
Ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda Twihanganishije umuryango n’abakoranye na Senateri Lindsey Graham. Tuzamwibuka nk’umuntu w’umunyakuri waharaniye ubufatanye bushingiye ku nyungu z’impande zombi hagati ya Afurika na Amerika, kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi no guteza imbere amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Aruhukire mu mahoro”.
Lindsey Graham yari Senateri wa Leta ya Carolina y’Amajyepfo, akaba umwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu ishyaka ry’Aba-Republicains. Yamenyekanye cyane mu bijyanye na Politiki y’Ububanyi n’Amahanga, umutekano mpuzamahanga ndetse n’imikoranire ya Amerika n’ibindi bihugu.
Mu myaka yashize, Graham yagaragaje kenshi ko u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Amerika mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yagiranye ibiganiro inshuro zitandukanye na Perezida Paul Kagame mu kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego z’umutekano, ubukungu no kubungabunga ibidukikije.
Mu Ukuboza 2025, ubwo Perezida Kagame yari i Washington mu bikorwa bijyanye n’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Muri Mata 2019 na bwo, Graham yari mu itsinda ry’Abasenateri ba Amerika Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye, bagirana ibiganiro ku bibazo bireba inyungu rusange z’u Rwanda na Amerika.
Kimwe mu byatumye Lindsey Graham avugwa cyane mu Rwanda ni uruhare yagize mu kwamagana ibitekerezo byo gufatira u Rwanda ibihano bya Amerika.
Urupfu rwa Senateri Lindsey Graham rwatangajwe n’ibiro bye ku Cyumweru, nyuma y’uruzinduko yari aherutse kugirira i Kyiv muri Ukraine, aho yari yahuriye na Perezida Volodymyr Zelenskyy.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|