U Rwanda rwitabiriye ibirori by’irahira rya Chapo wa Mozambique
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Daniel Francisco Chapo uherutse gutorerwa kuyobora Mozambique. Perezida mushya ararahira kuri uyu wa gatatu.
Mu Gushyingo umwaka ushize, Daniel Chapo w’imyaka 48 usanzwe ari mu ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi, yatsindiye kuyobora Mozambike muri manda itaha, aho yabonye amajwi 65% mu matora ataravuzweho rumwe.
Umukandida watsinzwe aya matora Venâncio Mondlane, mu cyumweru gishize yagarutse mu gihugu avuye mu buhungiro yijyanyemo ku bushake muri Africa y’epfo, aho yemeza ko yarokotse umugambi wo kumuhitana.
Haba ku ruhande rw’indorerezi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aya matora yavuzwemo uburiganya no kwiba amajwi, ari na byo byateje imyigaramgambyo yakurikiye amatora.
Icyakora, iyi myogaragambyo yaje guhoshwa n’abashinzwe umutekano muri Mozambike, ku buryo irahira risanze hari ituze.
Hejuru ya 90% by’abaturage bo muri Cabo Delgado bamaze gusubira mu byabo kuko umutekano wagarutse, ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi zirebana n’ubuzima bw’abaturage nazo zongeye gukora.
Icyakora nyuma y’iminsi mike avuye mu buhungiro, uwatsinzwe amatora yahamagariye Abanya-Mozambique kuzajya mu mihanda mu gihe Chapo azaba atangiye kurahira kuri uyu wa gatatu, abasaba kwigaragambya bamagana abo yise ‘abajura’.
U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubutabera n’umutekano.
Kuva mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsimbura ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu.
Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambique kugira ngo barwanye ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe.
Ohereza igitekerezo
|