U Bwongereza: Bagiye gushyiraho itegeko ribuza imbuga nkoranyambaga ku bari munsi y’imyaka 16

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yatangaje ko guverinoma igiye gushyiraho itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho yabo.

Mu ijambo yavugiye ku biro bye biri i Downing Street, Starmer yavuze ko imbuga nkoranyambaga zigira uruhare rukomeye mu gutuma abana batishima.

Yavuze ko “Imbuga nkoranyambaga zituma abana batagira ibyishimo,” ashimangira ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ingaruka mbi zazo ku bana, zirimo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, no kugabanuka kw’imibanire myiza yabo.

Uyu muyobozi yavuze ko iri tegeko rishya rigamije gushyiraho umurongo uhamye wo kurinda abana, cyane cyane mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera no kwinjira mu mibereho ya buri munsi.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko izakorana n’ibigo by’ikoranabuhanga kugira ngo hubahirizwe aya mabwiriza, ndetse hanashyirweho uburyo bwo kugenzura imyaka y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Iyi gahunda yakiriwe mu buryo butandukanye, aho bamwe bayishimira nk’intambwe yo kurinda abana, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku bijyanye n’uburenganzira bwo kubona amakuru no kwidagadura.

Icyakora, Starmer yagaragaje ko icy’ingenzi ari ugushyira imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abana, agaragaza ko guverinoma izakomeza gushaka ibisubizo mu buryo burambye muri uru rwego.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka