U Butaliyani bwasabye UN gutangiza iperereza ku rupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio

U Butaliyani burasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gutangiza iperereza ku rupfu rwa Ambasaderi wabwo Luca Attanasio, uherutse kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Butaliyani, Luigi Di Maio
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani, Luigi Di Maio

Ambasaderi Luca yishwe ku wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ubwo yari mu modoka hamwe n’izindi z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryitwa ku biribwa (PAM), zagendaga zishoreranye (convoi), nyuma bagwa mu gico cy’abantu bitwaje imbunda mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri uko guhura n’abagizi ba nabi bagatangira kubarasa, si Ambasaderi b’Ubutaliyani gusa wapfuye, ahubwo n’uwari ushinzwe umutekano we ndetse n’umushoferi we barapfuye.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani, Luigi Di Maio, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko y’iguhugu cye ko bamaze kugeza ubusabe bwabo kuri PAM ndetse no ku Muryango w’Abibumbye, basaba gutangiza iperereza rigamije kugaragaza neza uko byagenze, ingamba zijyanye n’umutekano zafashwe ndetse no kumenya neza uwakoze icyo gikorwa cy’ubugome.

Asobanura uko yababajwe n’iyicwa rya Ambasaderi Attanasio, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani yavuze ko ubutumwa PAM yari igiyemo yari yabuhawe n’Umuryango w’Abibumbye, bityo ko ibyabaye kuri iyo modoka yarimo Ambasaderi, byabaye mu rwego rw’akazi ka.

Kubera iyo mpamvu, Minisitiri Luigi yasabye PAM, ishami ryo mu Mujyi wa Roma n’Umuryango w’Abibumbye guhita bamenyesha Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Giterres, kugira ngo batange raporo ijyanye n’icyo gikorwa cy’ubugome cyabaye kigahitana ubuzima bw’abantu.

Ibyo Minisitiri Luigi yabivuze ubwo imirambo y’abo Bataliyani babiri yagezwaga mu Butaliyani. Gusa Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yari yavuze ko icyo gikorwa cy’ubugome cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ‘FDLR’ nubwo uwo mutwe wahise uhakana uvuga ko ntaho uhuriye n’iyicwa ry’abo bantu.

Minisitiri Luigi ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Butaliyani yasobanuye uko byagenze ubwo imodoka za PAM ziri kumwe n’iya Ambasaderi zagwaga mu gico.

Yavuze ko abantu batandatu mu bari bateze igico, bategetse izo modoka guhagarara kuko bari bashyize ibintu mu muhanda bibuza imodoka gutambuka nyuma barasa amasasu makeya mu kirere.

Amb Luca Attanasio wiciwe muri RDC
Amb Luca Attanasio wiciwe muri RDC

Agendeye ku bisobanuro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Minisitiri Luigi, yavuze ko nubwo abarinda Pariki y’ibirunga n’abasirikare bumvise amasasu, mu gihe bari bataragera aho amasasu yavugiye, abo bagizi ba nabi basabye abari muri izo modoka gusohoka bakajya hanze, bahita binjira mu modoka bica umushoferi wa PAM.

Yakomeje asobanura ko mu gihe abarinda Pariki bari bageze hafi y’ahabereye icyo gikorwa, kuko nabo bari bafite imbunda, abo bagizi ba nabi batangiye kurasa amasasu, afata Ambasaderi w’Ubutaliyani arakomereka cyane, ajyanwa mu bitaro i Goma aho yashiriyemo umwuka.

Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavuze ko Abambasaderi bose bakorera muri icyo gihugu bagomba kujya batanga raporo muri Leta bakavuga gahunda z’ingendo bafite muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka