U Bushinwa: Habonetse zahabu ifite agaciro ka miliyari 80 z’Amadolari

Mu gace ka Pingjiang mu Bushinwa, habonetse zahabu nyinshi icyarimwe ingana na toni 1100, zifite agaciro kagera kuri miliyari 80 z’Amadolari ya Amerika.

Mu Bushinwa habonetse zahabu ifite agaciro ka miliyari 80 z'Amadolari
Mu Bushinwa habonetse zahabu ifite agaciro ka miliyari 80 z’Amadolari

Ikinyamakuru cya The New York Post, cyatangaje ko iyo zahabu yavumbuwe n’Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Isi, (Hunan Provincial Geological Institute) mu ntara ya Hunan.

Iki kigo cyasobanuye ko iyi zahabu iri mu bujyakuzimu bw’ibilometero bitatu mu kirombe cya Wangu.

Hunan Provincial Geological Institute, cyatangaje ko ubushakashatsi bwavumbuye iyo zahabu “bwagize uruhare runini mu gufasha kubungabunga umutekano w’umutungo w’Igihugu.”

Ubushinwa ni Igihugu cyatanze zahabu nyinshi ku Isi, ingana na 10% by’umusaruro w’Isi mu 2023, nk’uko World Gold Council ibitangaza.

Chen Ruling uri mu nzobere zatahuye iyi zahabu, yasobanuye ko ahantu henshi hacukuwe muri iki kirombere hagaragaye aya mabuye y’agaciro, ati “Ibitare byinshi byacukuwe byagaragaje zahabu.”

Ikirombe cya zahabu giherereye mu Ntara ya Gauteng, muri Afurika yepfo, nicyo cyari cyaragaragayemo zahabu nyinshi icyarimwe ku Isi, yari ifite toni zigera kuri 930.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyiza Imana yaturemye yaduhaye ni byinshi cyane: Amabuye y’agaciro,impu z’inyamaswa dukoramo inoti z’amafaranga,umwuka duhumeka,amazi,ibiryo,abana tubyara,etc...Ikibazo nuko abatuye isi birinda gukora ibyo itubuza aribo bacye nkuko bible ibyerekana.Uhereye ku Bashinwa barenga miliyari imwe n’amagana ane batajya bashaka imana na rimwe.Abumvira imana, nibo izahemba kubaho iteka mu isi izaba paradizo.Iyo si dutegereje vuba aha,ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.

rujuya yanditse ku itariki ya: 1-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka