Trump ararahirira mu nzu kubera ubukonje bukabije
Mu bidasanzwe byaranze irahira rya Donald Trump ubaye Perezida wa 47 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), ni uko arahiriye imbere mu cyumba cyo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Capitol Rotunda, cyaherukaga gukoreshwa uyu muhango mu 1985.
Trump yageze muri White House aherekejwe n’imodoka nyinshi mu mihanda, yabanje gukurwamo urubura rwatewe n’ubukonje bukabije.
Capitol Rotunda yaherukaga gukoreshwa mu kurahira k’Umukuru w’Igihugu wa USA witwaga Ronald Reagan mu mwaka wa 1985, bitewe n’ubukonje bwari bukabije icyo gihe.
Ahandi kurahirira mu nzu imbere byabereye ni mu cyumba cya Sena ya Amerika, cyakoreshejwe n’uwari Perezida wa USA wari umaze gutorwa, William Howard Taft, mu mwaka wa 1909.
Ubusanzwe imihango y’irahira ry’Umukuru w’Igihugu wa USA ibera ku marembo y’ibiro bye White House, yitwa West Front, hari imbuga nini cyane ihuriramo abantu benshi, nk’ikimenyetso cyo gukorera mu mucyo no kwerekana ko habayeho ihererekanya risesuye ry’ubutegetsi.
Perezida Donald Trump arahita ashyira umukono ku myanzuro 10 ijyanye no gukumira abimukira muri USA, harimo kwimurira ahandi abageze mu Amerika mu buryo butemewe, gukaza umutekano ku mipaka no guhindura izina ry’ikigobe(golf) cya Mexico kikitwa Ikigobe cya Amerika.
Trump, Madamu we Melania ndetse na Visi Perezida mushya James David Vance, babanje kujya gusengera mu rusengero rwitwa St John Episcopal Church ruri hafi ya White House i Washington DC, nyuma bajya gusezera kuri Perezida Joe Biden na Kamara Harris barangije manda y’imyaka ine.
Muri bake bakomeye bitabiriye ibirori by’irahira rya Donald Trump harimo abayobozi bazakorana na we, abahoze ari abakuru b’Igihugu cya USA bakiriho, ndetse n’abaherwe barimo Elon Musk na Jeff Bezos.
Ohereza igitekerezo
|