Sudani yatumije Ambasaderi wayo muri Kenya

Abayobozi ba Sudani bahamagaje Ambasaderi wari uyigararirye muri Kenya, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sudani.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ngo hashize icyumweru cyose hari inama zirimo kubera mu Mujyi wa Nairobi, zijyanye no Gushyiraho Guverinoma y’abatavuga rumwe na Guverinoma iriho muri Sudani, ukaba ari umushinga bivugwa ko watangijwe na Jenerali Hemedti, uyoboye ingabo zo mu Mutwe wa ‘Forces de Soutien Rapide (FSR)’, uri mu ntambara uhanganyemo n’igisirikare cya Leta.

Kubera ko izo nama za FSR zabereye mu Mujyi wa Nairobi, Minisiteri ya Sudani y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko “icyo ari ikindi gikorwa cyiyongera ku bindi Kenya ikoze, kandi bihungabanya imibanire myiza y’ibihugu byombi”.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani, kuba izo nama za FSR zarabereye i Nairobi, bishimangira “umugambi wa Perezida William Ruto wa Kenya, mu gushyigikira abashaka guhirika ubutegetsi buriho muri Sudani, hagamijwe gushyiraho Guverinoma igizwe n’inyeshyamba zikora Jenoside”.

Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri kandi, ryakomeje rivuga ko Ubuyobozi bwa Sudani bwamaganye bikomeye inkunga Nairobi irimo gutera umutwe wa FSR.

Rigira riti “Ubu Nairobi yahindutse hamwe mu hantu h’ingenzi habera ibikorwa bya politiki, ibyerekeye ubukungu n’ahahurizwa ibikoresho bitandukanye by’izo nyeshyamba. Perezida William Ruto yigize umwe mu baterankunga bakomeye ba FSR mu rwego rw’Akarere”.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’, yatangaje ko bitari ubwa mbere ubutegetsi bwa Sudani butumiza Ambasaderi wayo muri Kenya, kuko no muri Mutarama 2024, byabayeho nyuma y’uko Perezida William Ruto yari yakiriye Jenerali Hemedti i Nairobi.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya, mu rwego rwo gusubiza ibyo ishinjwa na Sudani, yavuze ko inama zo mu rwego rw’akazi zimaze iminsi zibera ku butaka bwa Kenya zikozwe n’abayobozi bo muri Sudani, zikorwa mu rwego rw’ubuhuza hagati y’impande zihanganye mu ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka