Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro zambitswe imidari y’ishimwe
Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa.
Iki gikorwa cyabereye mu kigo cya gisirikare giherereye Durupi, mu nkengero z’umurwa mukuru w’iki gihugu, Juba.
Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, ubwitange n’imikorere myiza zigaragaza, anibutsa ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Lt Gen Mohan Subramanian, yanabashimye kandi umurava n’imyitwarire myiza bagaragaje mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, no kugarura ituze muri Sudani y’Epfo mu gihe cy’umwaka bamaze bakorera muri iki gihugu.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Leodomir Uwizeyimana, yashimiye Ingabo z’ibindi bihugu, abaturage ba Sudani y’Epfo n’abandi bafatanyabikorwa, ubufatanye bagaragarije Ingabo z’u Rwanda bwatumye zibasha kuzuza neza inshingano zazo.
Yashimiye kandi Ingabo z’u Rwanda ku bunyamwuga, umurava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri ubu butumwa, yongera kwemeza ko bazakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zabo, barinda umutekano w’abasivili n’ibyabo, nk’uko bisabwa n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye.
Inkuru dukesha urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|