Sudan: UN itewe impungenge no kuba intambara idahagarara
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye (UN) bishinzwe gukurikirana ibyo gufasha abari mu bibazo (Bureau des affaires humanitaires de l’ONU ‘OCHA’), byatangaje ko bitewe impungenege no kuba imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’umutwe wa RSF (Rapid Support Forces) ikomeje kurushaho kwiyongera.
OCHA, yatangaje ko ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024 mu Mujyi wa El Fasher, muri Leta ya Darfour y’Amajyaruguru habaye imirwano hagati y’ingabo za leta ya Sudan n’umutwe wa RSF yahitanye abantu 27 abagera ku 130 barakomereka, mu gihe abandi amagana bahunze bakava mu byabo.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko utewe impungenge no kuba intambara aho kugirango ihagarare ahubwo ikomeje kurushaho kwiyongera.
Tariki 15 Mata 2023, nibwo intambara yatangiye hagati y’aba Jenerali babiri, Abdel Fattah al-Burhan, uyoboye ingabo za leta ya Sudan (SAF) na Mohamed Hamdan Dagalo, azwi cyane nka Hemedti, uyoboye umutwe witwara gisirikare wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’.
Abo bombi bari bafatanyije mu guhirika ubutegetsi bwa Omar Bashir, ariko nyuma batangira kurwana kugira ngo uzatsinda ari we uzaguma ku butegetsi, iyo ntambara imaze umwaka ikaba imaze guhitana ubuzima bw’abasivili benshi, abandi barahunga ndetse abandi bava mu byabo barahunga.
Nyuma y’uko umutwe wa RSF ugabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Sudani ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan mu Mujyi wa Khartoum, ibitero byakomeje kwiyongera bijya no mu bindi bice ahari ibirindiro by’ingabo za Leta, ari nako ubuzima bw’abasivili bukomeza kuhatakarira.
Imwe mu miryango mpuzamahanga ivuga ibyaha by’intambara bikorwa n’iyo mitwe y’abarwanyi ishyamiranye, bishobora kuzageza Sudan kuri Jenoside. Ingabo za SAF na RSF zikomeza gushinjanya kuba zikora ibyaha by’intambara birimo no kwica abaturage.
Umuryango w’Abibumbye UN utangaza ko kuva iyo ntambara itangiye muri Mata 2023, imaze kugwamo abantu basaga 12000, mu gihe abavuye mu byabo basaga Miliyoni 6.5 harimo abagera kuri Miliyoni 1.2 bahungiye mu Bihugu bituranye na Sudani.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP) ryatangaje hari ikibazo cy’inzara gikabije muri Darfour, kandi imirwano ikaba ikomeje kwiyongera mu Mujyi wa El-Fasher, Umurwa mukuru wa Darfour, bikabangamira ibikorwa byo kugeza imfashanyo n’ibiribwa ku bantu babikeneye cyane muri ako gace ka Darfour.
Ikinyamakuru RFI cyanditse ko imiryango mpuzamahanga itandukanye, harimo n’abakuriye Amashami 10 ya UN, baherutse kugirira uruzinduko muri Sudani, nyuma y’urwo rugedo bagaragaje uko ibintu bihagaze, bavuga ko muri icyo gihugu muri rusange, ibintu biteye ubwoba, kuko uretse intambara yugarije igihugu, harimo n’ikabazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse n’inzara ikomeje kwiyongera.
Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres, we akomeje gusaba ko imitwe ishamiranye muri iyo mirwano ibera i El Fasher mu Majyaruguru ya Darfour, yahagarika intambara, kuko hari amakuru akomeza kugaragaza ko urwego intambara iriho rukomeza kuzamuka.
Ohereza igitekerezo
|