Seoul: Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku iterambere rya Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, ari i Seoul muri Koreya y’Epfo aho yitabiriye inama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika n’icyo Gihugu (Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting).

Iyi nama ikomeye iri kubera mu Murwa Mukuru wa Seoul ifite insanganyamatsiko igamije gushimangira ubufatanye hagati ya Koreya n’ibihugu bya Afurika mu guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 2 Kamena 2026, yahuje abahagarariye ibihugu byinshi bya Afurika n’imiryango mpuzamahanga, bagamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari, gushaka ibisubizo ku bibazo by’isi birimo imihindagurikire y’ikirere, ubuzima rusange n’umutekano no gukomeza kubaka ubufatanye burambye hagati ya Afurika na Koreya y’Epfo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, kwitabira iyi nama ni amahirwe yo gukomeza gushimangira umubano mwiza n’ibihugu bya Aziya, cyane cyane mu bijyanye n’iterambere, ikoranabuhanga, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Hyun afungura iyi nama yagaragaje ko isi iri guhura n’ibibazo byinshi birimo ikibazo cy’uruhererekane rw’ibicuruzwa, ingufu n’umutekano w’ibiribwa, bityo ko ubufatanye hagati ya Afurika na Koreya ari ingenzi kurushaho kugira ngo ibyo bibazo bihindurwe amahirwe y’iterambere.

Yagaragaje ko ibi bibazo biri gutuma ubukungu bw’isi burushaho kujya ahabi akomeza agira ati: "Muri iki gihe Isi iri mu mpinduka zikomeye, ibihugu ntibishobora gukemura ibi bibazo byonyine, bityo ko gukomeza gushimangira ubufatanye hagati ya Koreya y’Epfo na Afurika ari ingenzi kurusha uko byahoze."

Iyi nama yahuje abahagarariye ibihugu 50 bya Afurika muri 54 byari byatumiwe, ndetse n’imiryango ine ihuza ibihugu byo mu Turere dutandukanye. Ibiganiro biribanda ku gushaka uburyo bwo gushakira hamwe ibibazo byugarije Isi no kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye bigamije iterambere rusange.

Iyi nama kandi ije ikurikira indi nama ya mbere ya South Korea–Afurika yabaye mu 2024, igamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi no gutegura ejo hazaza h’uyu mubano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka