Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda

Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya Mbere (Rwanbatt1) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, bakoze ibikorwa by’umuganda bafatanyije n’abaturage bo mu Karere ka mbere (1er Arrondissement) gaherereye mu Mujyi wa Bangui, mu gikorwa cyibanze ku gusukura no gutema ibihuru biri ku mihanda.

Nyuma y’uwo muganda, Umuyobozi w’Ingabo za Rwanbatt1, Lieutenant Colonel Paul Gasasira, yasobanuye ko iki gikorwa kigamije gufasha no gushishikariza abaturage gufatanya nk’umuryango umwe, no kugira isuku mu gace batuyemo mu rwego rwo gukumira indwara ya malariya.

Yabasabye kandi gukomeza izi ngamba no mu bihe biri imbere, agaragaza ko ibikorwa by’ubufatanye ari ingenzi mu kugera ku ntego rusange, zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Uyu munsi twafatanyije mu gikorwa cy’Umuganda, dukomora mu muco nyarwanda ushingiye ku bufatanye no kubaka umuryango uhamye kandi uteye imbere. Kubungabunga isuku bigira uruhare mu buzima bwiza, umutekano no kwihesha agaciro. Iyo dufatanyije, tuba twerekana ko amahoro yubakwa binyuze mu bumwe n’ubufatanye.”

Meya w’Umujyi wa Bangui, Madame Bonna Leontine, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’uruhare rwazo no gushyigikira abaturage b’aho bakorera, azishimira kandi no kubatoza igikorwa cy’umuganda, avuga ko gifasha mu kongera ubumwe n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka