Santrafurika: Archange Touadéra yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu
Faustin-Archange Touadéra wari usanzwe ari Perezida wa Santrafurika, ni we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku bwiganze bw’amajwi 76.15%, nk’uko byatangajwe by’agateganyo na Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu (ANE), nyuma y’ibarura ry’ibyavuye muri ayo matora.
Ni amatora yabaye ku itariki 28 Ukuboza 2025, mu bari bahanganye bikomeye na Perezida Touadéra harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Anicet-Georges Dologuele wagize amajwi 14.66%, ndetse na Henri-Marie Dondra wagize amajwi 3.19%, uyu na we akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, gusa aba bombi ntibemera ibyavuye muri aya matora.
Biteganyijwe ko Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga muri Santrafurika, ruzatangaza ibyavuye muri aya matora ku buryo bwa burundu bitarenze tariki 20 Mutarama 2026.
Perezida Archange Touadéra w’imyaka 68, yatorewe bwa mbere kuyobora Santrafurika mu 2016, aho mbere yaho yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva mu 2008 kugeza mu 2013. Yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri mu kwezi k’Ukuboza 2020, icyo gihe na bwo yatsinze Anicet-Georges Dologuele bari bahanganye.
Mu 2023, muri Santrafurika habaye amatora agamije kuvugurura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ku bijyanye na manda y’Umukuru w’Igihugu kugira ngo yemererwe kwiyamamaza bitagira iherezo, ndetse manda ivanwa ku myaka itanu ishyirwa ku myaka irindwi, bikaba biri mu byatumye Archange Touadéra yemererwa kwiyamariza manda ya gatatu, ari na yo yatorewe kuyoboramo iki gihugu, mu matora yitabiriwe ku kigero cya 52.42%.
Archange Touadéra yagiye ku butegetsi bwa mbere ku itariki 30 Werurwe 2026, asimbuye Catherine Samba Panza, wari uyoboye Leta y’inzibacyuho ya Santrafurika kuva ku itariki 23 Mutarama 2014.
Mu matora ya 2020, igihugu cya Santrafurika cyari cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, aho imitwe yitwaje intwaro yarwanyaga ubutegetsi bw’iki gihugu, yari mu mirwano ikaze hafi y’umurwa mukuru Bangui, ku buryo amatora yashoboraga kutaba. Icyakora Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwari buyobowe na Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse n’izoherejweyo ku bw’amasezerano mu 2020, zatsinsuye iyi mitwe ziyigizayo, bityo amatora araba, igikowa cy’ubutwari zishimirwa kugeza uyu munsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|