RDC: Ishyaka rya Kabila ryahagaritswe

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahagaharitse ibikorwa bya Politiki by’Ishyaka rya Joseph Kabila rizwi nka ‘Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD), rishinjwa gushyigikira M23.

Joseph Kabila wigeze kuyobora RDC
Joseph Kabila wigeze kuyobora RDC

Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Kabila kugira uruhare rutaziguye, mu bikorwa bya M23.

Bwagaragaje ko butumva uburyo Kabila yasubira mu gihugu anyuze mu Mujyi wa Goma, kandi azi neza ko wamaze kwigarurirwa n’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shabani Lukoo Bihango riragira riti “Hashingiwe ku ngingo za 29, 30 na 31 z’itegeko nimero 04/002 ryo ku wa 15 Werurwe 2004 rigena imiryango n’imitwe ya politiki, ibikorwa bya PPRD byose bihagaritswe gukorerwa ku butaka bw’Igihugu.” Nta cyo iri shyaka ryari ryatangaza ku mugaragaro

Leta ya RDC yanatangaje ko igiye gukurikirana mu bucamanza Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu mu gihe cy’imyaka 18, ashinjwa ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru ku gihugu, mu ntambara Kinshasa irwanamo n’umutwe wa M23.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa bitangajwe ko Kabila yasubiye muri RDC, anyuze mu burasirazuba mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23.

Minisitiri w’ubutabera wa RDC, Constant Mutamba yavuze ko yategetse umugenzuzi mukuru w’ingabo (FARDC), n’umushinjacyaha mukuru wo mu rukiko rusesa imanza gutangiza icyo gikorwa.

Minisitiri Mutamba yanavuze ko hasabwe ko imitungo yimukanwa n’itimukanwa ya Kabila ifatirwa, ndetse ko hafashwe n’ingamba zo kugabanya ingendo z’abakorana na we bose muri ibyo bikorwa byiswe iby’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Nubwo bimeze bityo ariko, ntacyo Kabila yari yatangaza ku mugaragaro ku makuru yo gusubira mu gihugu cyangwa ku byo ashinjwa na Leta ya RDC.

Ku wa 18 Mata 2025 ni bwo Joseph Kabila yageze mu Mujyi wa Goma, nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye gutaha anyuze mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Bucyeye bwaho tariki 19 Mata 2025, umuvugizi wa Kabila, Barbara Nzimbi, yatangaje ko mu masaha cyangwa iminsi mike iri imbere, Kabila azageza ijambo ku Banye-Congo kugira ngo atange umucyo ku bivugwa.

Yagize ati "Mu masaha ari imbere (iminsi iri imbere) Joseph Kabila azageza ijambo ku gihugu kugira ngo atange umucyo."

Ibi bibaye mu gihe Perezida Félix Tshisekedi aheruka gushinja Kabila kuba ari we uri inyuma y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC kuko afasha M23, ariko nyuma yaho gato Kabila yumvikanye avuga ko Igihugu cye kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka