RDC: Abantu 50 baguye mu mpanuka y’ubwato bwahiye
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubwato bw’imbaho butwarwa na moteri, bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400 bwafashwe n’inkongi bugeze hafi y’Umujyi wa Mbandaka, abantu 50 muri bo bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka yabaye mu gihe ubwo bwato bwari bugeze mu Mjyaruguru y’u Burengerazuba bwa RDC mu ruzi runini rwa Congo (fleuve Congo), yica abantu bagera kuri 50, abandi bahita batababwa, mu gihe hari n’abandi amagana batahise bamenyekana aho baherereye, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace.
Komiseri ushinzwe ubugenzuzi bw’uruzi rwa Congo, witwa Loyoko, yabwiye itangazamakuru rya Associated Press ko mu byagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ry’icyateye iyo mpanuka, ari uko umwe mu bagenzi yari arimo atekera aho mu bwaho bihita biba intandaro y’inkongi.
Ubwo bwato bwitwa HB Kongolo, bwakoze impanuka bwari buvuye ku cyambu cya Matankumu bugana muri teritwari ya Bolomba.
Abenshi mu bagenzi, cyane cyane abagore n’abana, bapfuye nyuma yo kwiroha mu mazi bahunga inkongi, kandi nta bushobozi bafite bwo kuba bakoga muri urwo ruzi.
Ababarirwa mu 100 muri abo bagenzi bakimara gutabarwa, bahise bajyanwa ahantu bashobora kwitabwaho byihutirwa mu Mujyi wa Mbandaka, abenshi muri bo bafite ibikomere bikabije byatewe n’iyo nkongi y’umuriro.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi, bafashijwe na ‘Croix-Rouge’ n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zo muri ako gace, baracyarimo gushakisha abo bagenzi baburiwe irengero muri urwo ruzi.
Impanuka nk’izo ngo zikunze kubaho muri urwo ruzi rwa Congo, kuko akenshi amato bivugwa ko aba apakiye birengeje ubushobozi bwayo, kandi agakora ingendo za nijoro, akenshi abagenzi badafite amakoti yabugenewe abafasha kwirwanaho mu gihe ubwato bugize ikibazo.
Mu Kwezi k’Ukuboza 2024, nabwo impanuka y’ubwato yishe abantu bagera kuri 38 nyuma yo kurohama mu ruzi rwa Congo, mu gihe bwari butwaye abantu basaga 400 bagiye hirya no hino mu birori by’umunsi mukuru wa Noheli, mu Burasirazuba bwa RDC.
Ohereza igitekerezo
|