Raila Odinga ashobora kugana inkiko

Impuzamashyaka (Azimio) iyobowe na Raila Odinga, wari Umukandida-Perezida mu matora yabaye muri Kenya ku ya 09 Kanama 2022, ishobora kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga kubera kutemera gutsindwa.

Raila Odinga
Raila Odinga

Raila Odinga yari kumwe n’abandi bakandida bane ariko ahanganye ku buryo bungana na William Ruto, wari usanzwe ari Visi Perezida ku ngoma ya Uhuru Kenyatta, urangije Manda ebyiri kuva muri 2013.

Raila Odinga yatsinzwe amaze kubwirwa ko yatowe n’abagera kuri 48.85%, mu gihe uwo bari bahanganye William Ruto yabonye amajwi 50.49% ahita atangarizwa ko agiye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya, kuva yabona ubwigenge mu 1963.

Raila Odinga abarizwa mu bwoko bw’Abanyakenya bitwa Kikuyu, burimo na Kanyatta ucyuye igihe wari unamushyigikiye, mu gihe uwo bahanganye William Ruto ari umu Luo Kalenjin, amoko abiri ahanganye bikomeye.

Mu minsi itandatu yari ishize habaye amatora, byagiye bihwihwiswa ko William Ruto arimo kuza imbere mu ibarura ry’amajwi, bituma Komisiyo y’Amatora (IEBC) icikamo ibice bibiri.

Mu bakomiseri barindwi bari bagize IEBC, bane bayobowe na Visi Perezida Julianna Cherera, bahise bitandukana na bagenzi babo, maze batangaza ko ibyavuye mu ibarura bitarimo umucyo na busa (opaque).

Mbere gato y’uko Abakomiseri batatu bari basigaye muri IEBC batangaza intsinzi ya Ruto, Cherera yagize ati "Nta ruhare dufite mu bigiye gutangazwa bitewe n’imigendekere yabyo itarimo umucyo muri iki cyiciro cya nyuma cy’amatora".

Cherera yakomeje agira ati "Abantu bashobora kugana ubutabera kubera iyo mpamvu, turahamagarira Abanyakenya kurangwa n’umutuzo, Ubutabera buzatsinda".

Imvururu zo kwamagana Ruto zatangiye mu bice bimwe na bimwe bya Kenya
Imvururu zo kwamagana Ruto zatangiye mu bice bimwe na bimwe bya Kenya

Umwungiriza wa Raila Odinga ku buyobozi bwa Azimio, Martha Karua yahise aca amarenga y’uko batanyuzwe agira ati "Ntabwo birangiriye aha."

Kwitambika intsinzi ya Ruto mu Rukiko rw’Ikirenga, impuzamashyaka Azimio igomba kubikora bitarenze iminsi irindwi, hanyuma urwo rukiko rukazatangaza umwanzuro ndakuka nyuma y’iminsi 14 kuva ku wa Mbere.

Hagati aho guhera ku mugoroba wo ku wa Mbere, imyigaragambyo irimo imvururu yatangiye kubaho mu bice bimwe na bimwe by’Umurwa Mukuru Nairobi, ndetse no mu burengerazuba muri Kisumu aho Raila Odinga avuka, Polisi irimo kubatera ibyuka biryana mu maso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka