Québec: Abaturage banze kwikingiza Covid-19 bagiye kujya basoreshwa

Québec magingo aya ni yo ifite umubare wa mbere munini muri Canada w’impfu ziterwa na Covid-19, kugeza ubu ikaba irimo kugorwa no kwiyongera kw’ubwandu bushya, ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusoresha abatikingiza.

Ku wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, Umuyobozi w’Intara ya Québec, François Legault, yatangaje ko igiye kuba intara ya mbere mu gihugu igiye gushyiraho igihano cyo guca amafaranga abatarikingije Covid-19.

Abagera kuri 12.8% by’abaturage ba Québec ntibakingiwe, bakaba bihariye hafi kimwe cya kabiri cy’abari mu bitaro bose.

Nk’uko imibare ya Leta ya Canada ibigaragaza, kugeza ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa Mutarama, abarenga gato 85% by’abaturage ba Québec bari bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo.

Legault mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko abantu batarafata doze ya mbere y’urukingo bagomba kuriha ‘umusanzu’, gusa amafaranga bazatanga ntaremezwa ingano yayo, ariko yavuze ko azaba ari menshi.

Yagize ati "Ntekereza ko ubu ari ikibazo cyo kuzirikana 90% by’abaturage bagize ibyo bigomwa, ntekereza ko tubagomba ingamba nk’iyi".

Umubare w’abamaze kwicwa na Covid-19 muri Québec kugeza ubu wageze ku bantu 12,028. Ni mu gihe umubare w’abarwayi ba Covid-19 bari mu byumba by’indembe batakingiwe uri ku kigero cya 45%, nk’uko imibare y’iyo ntara ibigaragaza.

Kugeza ubu kandi mu bitaro byo muri Québec hari abarwaye Covid-19 ni 2,742, barimo 244 bari mu byumba by’indembe.

Québec si ho honyine ku isi bashaka gushyiraho igihano cyo guca amafaranga abadashaka gukingirwa, kuko kuva mu mpera z’uku kwezi kwa mbere, abaturage b’u Bugereki bafite hejuru y’imyaka 60, bazasabwa kuriha amande y’ama Euro 100 (angana n’Amafaranga y’u Rwanda 117,000) kuri buri kwezi bazaba bamaze batikingije icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka