Perezida Macron yagaragaje uruhare rw’Igifaransa mu buhahirane no gukorana ubucuruzi
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro, i Paris mu Bufaransa, ubwo yatangizaga inama ya 19 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yavuze ko ururimi rw’igifaransa rufasha mu guhahirana no gukorana ubucuruzi.
Perezida Macron yafunguye iyi nama yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu muhango wabereye i Villers-Cotterêts mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Igifaransa ari Ururimi rwakomeje kwaguka no kwakira amagambo mashya avuye mu yindi mico atanga urugero rw’inshinga ‘Techniquer’ yaturutse ku mvugo gutekinika ikoreshwa mu Rwanda.
Perezida Macron yibukije ko Igifaransa gifasha guhahirana no gukorana ubucuruzi ndetse no gutangiza imishinga cyangwa guhanga udushya. Yashimangiye ko uru rurimi rwifashishwa mu gutanga ubumenyi no kwigisha, bityo rugomba kwigishwa hamwe n’izindi ndimi.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Francophonie ishyira imbere imikoranire n’izindi ndimi kandi itagomba kwitiranwa na Politiki ya kera y’u Bufaransa muri Afurika.
Yibukije ko Francophonie ishishikajwe no gufatanya n’ibihugu kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha hirya no hino.
Mushikiwabo yanavuze ko OIF ikomeje kugira uruhare mu guharanira amahoro, atanga urugero rw’ibihugu bya Haïti na Guinée Conakry byongeye kwemererwa gusubira muri uyu Muryango.
Mushikiwabo yasobanuye ko La Francophonie izakomeza gushaka abarimu bigisha Igifaransa, gahunda yatangiriye mu Rwanda, Seychelles na Ghana.
Ohereza igitekerezo
|
Kubona igicuruzwa cyanditsweho"fabriqué par" ni ingume;ariko "made in"zaragwiriye.
Kubona igicuruzwa cyanditsweho"fabriqué par" ni ingume;ariko "made in"zaragwiriye.