Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Barbados
Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Barbados, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Sandra Mason.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Barbados mu ruzinduko rw’akazi. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Grantley Adams, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Jerome Xavier Walcott.
Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko n’ubwo Barbados n’u Rwanda bitandukanijwe n’intera nini, ariko bihuriye ku bibazo bimwe.
Yagize ati “Dufite ibibazo bimwe duhuriyeho, hamwe n’ubunararibonye bwinshi dusangiye, muri ubwo buryo bituma twumva twegeranye cyane.”
Yakomeje avuga ko hagiye gushakwa inzira zifatika zo kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzira igana imbere.
Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, ndetse banitabira ibiganiro byahuje abandi bayobozi ku mpande zombi.
Perezida Kagame kandi yaboneyeho gushima Minisitiri w’Intebe, Mottley na Guverinoma ye ndetse n’abaturage ba Barbados, ku bw’uruhare yagize mu bibazo bihangayikishije Isi.
Ati “Binyuze mu buyobozi bwawe, Barbados yagize uruhare mu bibazo by’isi. Nifuje kandi gushimira Guverinoma n’abaturage ba Barbados, kuba barayoboye neza inzira igeza igihugu muri Repubulika.
Perezida Kagame yasoje avugako hakwiye kubakirwa ku nama ihuza Karayibe na Afurika mu gushyiraho ubufatanye.
Ati: “Reka twubakire ku nama ya CARICOM-Afurika iheruka, yabaye muri Nzeri umwaka ushize, kugirango dukomeze guhuza ibyo dushyira imbere, kandi twimakaze ubufatanye butaziguye hagati ya Karayibe na Afurika.”
Aba bayobozi bombi bahagarariye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano hagati ya Barbados n’u Rwanda.
Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Barbados, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Uziel Ndagijimana na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Jerome Xavier Walcott.
Muri 2020 nibwo Leta ya Barbados yatangaje umugambi wayo wo kuva ku ngoma ya cyami, ikavana Umwamikazi Elizabeth II ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Leta y’iki gihugu cyo mu birwa bya Karayibe yavuze ko igihe kigeze ngo “isige inyuma byuzuye amateka y’ubukoloni”. Ndetse mu Ukwakira 2021, nibwo yatangiye urugendo rwo kuba Repubulika maze itora Perezida wayo wa mbere, Dame Sandra Mason, w’imyaka 72.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Barbados, nyuma yo gusoza urw’iminsi itatu yagiriraga muri Jamaica, aho yagaragaje ko igihe kigeze kugirango Afurika na Karayibe bikorere hamwe.
Yagize ati “Igihe kirageze kugira ngo Afurika na Karayibe bikorere hamwe mu buryo butaziguye kandi burambye, binyuze mu mashyirahamwe yacu yo mu karere, CARICOM n’Umuryango w’Afurika ndetse no hagati y’ibihugu byombi.”
Ibi yabitangaje ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica, ageza ijambo ku bagize Inteko imitwe yombi. Yavuze kandi ko hakenewe guhanahana ubumenyi, cyane cyane ku rubyiruko na ba rwiyemezamirimo.
Perezida Kagame na Minisitiri w’intebe Mia Amor bahuye n’abanyabigwi b’abanya-Barbados Sir Garry Sobers na Sir Wesley Hall, bakanyujijeho mu mukino w’intoki wa Cricket, ndetse bamugenera impano y’inkoni ikinishwa uyu mukino. Baganiriye kandi ku buryo bwo kuzamura no guteza imbere no gutoza uyu mukino mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|